Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyanza: Abakuru b’imidugudu barasabwa kugira uruhare mu izamuka ry’ubukungu

$
0
0

Nyanza AbakuruMu kiganiro Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yagiranye n’abakuru b’imidugudu igize karere ka Nyanza bari mu mahugurwa y’iminsi 3 mu kigo cy’ishuli ryisumbuye rya Coste Hanika muri ako karere yabaganiriye ku buryo bakwifashisha mu kongera umusaruro uturuka ku buhinzi.

Abakuru b’imidugudu bagera kuri  500 bateraniye mu muhugurwa bateguriwe n’akarere ka Nyanza

Icyo kiganiro cyabaye tariki 27/12/2012 cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “ Ubukangurambanga n’imiyoborere myiza biganisha ku kongera umusaruro”.

Abaha icyo kiganiro guverineri w’Intara y’Amajyepfo yabasobanuriye uburyo bashobora kuba umusemburo mu kongera ubukungu buhamye aho batuye ndetse bakabera intangarugero aburage bayoboye ku rwego rw’imidugudu.

Ashingiye ku butaka buto bamwe muri bo bafite yavuze ko bashobora kububyaza umusaruro bukabageza ku bukire babukoreye.

Yabibukije ko kugera ku bukire ari ibintu bishoboka kuri bo mu gihe cyose bihaye intego ifatika bakorana umwete. Ku bwa guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwari yavuze ko gukira  bihera mu mutwe bigasakara mu mubiri wose.

Hari amahirwe amwe n’amwe guverineri w’Intara y’amajyepfo yabibukije ko bagomba guheraho kugira ngo bagera ku bukungu hagati mu miryango yabo..  Yagize ati: “ Ibyo gukora ni byinshi mushobora guhinga urutoki mukarufata neza rwabageza ku musaruro mwinshi ndetse mwasagurira n’amasoko”

Ubuhamya bw’umwe muri aba bakuru b’imidugudu bwashimangiye amagambo ya guverineri w’Intara y’amajyepfo avuga ko yitabiriye guhinga urutoki ubu insina imwe ikaba imuha  igitoki kiri hagati y’ibiro 100 na 150.

Uyu mugabo yitwa Cairo Ildephonse atuye mu kagali ka Nyamure mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza. Ubukire yumvaga ari inzozi kuri we mu minsi iri imbere buzaba bwabaye impamo abukozeho imitwe y’intoki.

Guverineri Munyantwari yasabye abo bakuru b’imidugudu igize akarere ka Nyanza bari muri ayo mahugurwa kurangwa n’ubunyangamugayo ndetse bakaba abayobozi batanga ibisubizo by’ibibazo bibarizwa aho batuye.

Abakuru b’imidugudu bateraniye muri aya mahugurwa bagera kuri 500 bikaba biteganyijwe ko bazahabwa ibiganiro birimo uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano, uburyo bwo gutanga amakuru hagamijwe gukumira ibyaha n’ibindi.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles