Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gakenke: Abayobozi barasabwa gukurikirana imikoreshereze y’inkunga y’ubudehe

$
0
0

Umuyobozi w’akarere wungurije ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin, arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze bagira uruhare mu gucunga inkunga y’ubudehe, gukurikirana bakareba niba inkunga y’ubudehe ikoreshwa mu mishinga yagenwe.

Ibi uyu muyobozi yabitangarije mu mahugurwa y’iminsi ibiri y’abakozi b’imirenge n’utugari bashinzwe gucunga ubudehe yatangiye kuri uyu wa kane tariki 27/12/2012.

Afungura ayo mahugurwa, Ntakirutimana yibukije abo bayobozi ko inkunga y’ubudehe igamije kuvana abaturage mu bukene, akaba ari yo mpamvu bagomba gukurikirana iyo nkunga kugira ngo izahindure imibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Turashaka ko imishinga yatanzwe ari yo izahabwa inkunga, bitabaye ibyo, amafaranga agiye aza ntakurikiranwe….. wareba icyo yakoze ukakibura, ubuzima bw’abaturage bugakomeza kuba bwa bundi.”

Imiryango ikennye ibihumbi 15 yahawe inkunga y’ubudehe yayikoresheje neza yiteje imbere yivana mu bukene; nk’uko  Macumu Jean de Dieu, umukozi ushinzwe imishinga muri RDLS abitangaza.

Akomeza avuga ko umwe muhawe iyo nkunga y’ubudehe ingana n’ibihumbi 60 ukomoka mu Karere ka Nyabihu yayashoye mu bucuruzi bw’amagi none yageze ku rwego rwo kwigurira imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu.

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2012-2013, gahunda y’ubudehe izatera inkunga imishinga yo mu mirenge 15 izatwara hafi ya miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles