Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

KARONGI: Noheli yagenze neza kubera imbaraga zashyizwe mu mutekano – DPC Karongi

$
0
0
Nubwo kuwa gatatu (26-12-2013) wari umunsi w’ikiruhuko, abikorera muri Karongi bitabiriye akazi

Nubwo kuwa gatatu (26-12-2013) wari umunsi w’ikiruhuko, abikorera muri Karongi bitabiriye akazi

Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu mu karere ka Karongi buratangaza ko Noheli yagenze neza mu karere ka Karongi hose kubera imbaraga zashyizwe mu kubungabunga umutekano.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu Karere ka Karongi DPC Ruhorahoza Gilbert yatadungarije ko iminsi mikuru ya Noheli yagenze neza muri rusange mu mirenge yose, kubera ubufatanye bwa Polisi, Ingabo n’abashinzwe amarondo mu midugudu.

DPC Ruhorahoza aragira ati: “Tumaze ibyumweru bibili dukangurira abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano bashyira imbaraga mu marondo, na Police ifatanyije n’Ingabo twakomeje akazi kacu uko bisanzwe. Mbere y’iminsi mikuru twakoze umukwabu wo gusaka mu mirenge ikunze kuvugwamo urugomo n’abajura bamena inzugi z’abaturage, abo twafashe twabashyize hamwe turabigisha tubumvisha ko bagomba kureka ibikorwa bibi kandi barimo baragenda bumva kuko n’ubu turacyabigisha.

Usibye ku ruhande rw’umutekano, abaturage nabo baremeza ko Noheli yagenze neza mu ngo, n’ubwo hari abavuga ko umunsi wa Noheli wari ukonje muri Karongi. Ibi biremezwa n’umwe mu bakotwara abantu muri tagisi voiture uzwi ku izina rya Selemani: Muri rusange umunsi wagenze neza gusa wabonaga hakonje.

Muri Alpha Super Market nabo bavuga ko Noheli yagenze neza haba mbere na nyuma yayo, gusa ibyashara ngo ntago byabaye byinshi nko mu minsi isanzwe: Ngereranyije n’iminsi yashize ejo nabonye Noheli hano mu mujyi wa Karongi itarizihijwe cyane, mu bihe bishize wasangaga mu mujyi huzuye abantu baje guhaha ariko ejo wabonaga hano mu mujyi hakonje. Amaduka menshi yari afunze, twebwe twabashije gukingura ariko byageze sakenda turafunga. Mu rwego rw’umutekano naho nta kibazo cyabayeho kuko abantu baridagaduye buracya.

Umwana w’umunyeshuli uri mu biruhuko we aragira ati: Mu rugo byari chaud chaud (hari hashyushye) twarariye turanywa ndetse turanabyina.

Abizihije Noheli mu ngo, bo ngo byari ibyishimo bisesuye n’ubwo imvura yaguye. Uwitwa Rose ukora muri Virunga Money Transfer ati: Noheli yagenze neza ariko mu mugi hari hakonje, abantu ari bakeya imvura yanaguye, ariko mu rugo byagenze neza, twarariye twaranyweye turishima umutekano nawo wari wifashe neza.

Amaduka yakinguye, kandi abakiliya bazaga bisanzwe, sosiyete zitwara abantu nazo (Impala na Capital) zakoze bisanzwe zibona n’abagenzi baringaniye, cyane cyane ko hari abatahukaga bava hirya no hino mu gihugu aho bari bagiye kwifatanya n’inshuti n’abavandimwe kwizihiza noheli ariko bagaruka mu kazi bukeye.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles