Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Huye: abayobozi baraza kujya babazwa iby’inzoga z’inkorano zikorerwa aho bayobora

$
0
0

abayobozi baraza kujya babazwa iby’inzoga z’inkorano

Ibi byavuzwe na Col. Ruvusha Fred mu nama y’umutekano yari yatumiwemo abayobozi bahagarariye inzego za Leta ndetse n’ibigo bikorera mu Mirenge ya Ngoma, Huye, Gishamvu na Tumba yo mu Karere ka Huye.

Col. Ruvusha yagize ati “aho nzongera gusanga inzoga z’inkorano, nzavugana n’umuyobozi w’umudugudu cyangwa w’akagari zikorerwamo. Ntabwo abaturage bananirana, ahubwo hananirana ababayobora.”

Ubundi, inzoga z’inkorano ni izo abantu bakora bavanze ibintu binyuranye. Si iz’ibitoki nk’uko byari bimenyerewe hambere mu Rwanda. Bene izi nzoga rero zisindisha cyane ba nyir’ukuzinywa, ku buryo usanga batagitekereza nk’abantu bazima, bikaba byatuma bakora ibyaha bitandukanye byiganjemo iby’urugomo.

Col. Ruvusha yavuze ko hazajya hahanwa abayobozi b’ahagaragara bene izi nzoga, nyuma y’uko byagaragaye ko hari abayobozi baba bazi abazikora nyamara bakabahishira. Hari n’aho abayobozi bagiye bafata gahunda yo kujya kuzimena, nyamara bagera kwa ba nyir’ukuzenga bagasanga baburiwe bakazihisha cyangwa bakazimena.

Ibi rero bivuga ko mu bayobozi baba bamenyeshejwe ko bazajya aho barangiwe izi nzoga kugira ngo zimenwe haba harimo abadashaka ko ba nyir’ibyaha bafatwa : iki gikorwa gikorwa n’abayobozi batandukanye harimo n’ab’utugari ndetse n’imidugudu bene izi nzoga zengerwamo.

N’ubwo baca umugani mu kinyarwanda ngo “abarinzi bajya inama inyoni zijya iyindi”, ahari noneho umuti ku guca burundu inzoga z’inkorano ziyobya ubwenge bwa ba nyir’ukuzinywa waba wavuguswe!


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles