Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Akarere ka Rubavu mu mwaka wa 2012 kahuye n’ibihe bitoroshye

$
0
0
Akarere ka Rubavu mu mwaka wa 2012 kahuye n’ibihe bitoroshye

Bimwe mubisasu byarashwe n’ingabo za Congo mu Rwanda

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko umwaka wa 2012 wabaye umwaka utoroshye kubatuye akarere n’ubuyobozi kubera ibibazo by’ibiza byibasiye akarere hamwe n’ibibazo by’umutekano wa Congo waranzwe no kurasa mu Rwanda bamwe mubaturage bakahasiga ubuzima.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko umwaka wa 2012 usize hari ibyiza akarere kagezeho birimo kuba karashoboye kongera ibikorwaremezo ndetse kagashobora kongera iterambere ry’abaturage birimo kuvugurura umujyi wa Gisenyi hitabwa ku isuku no kongera inyubako zijyanye n’igihe byagize uruhare mu kongera imirimo kubatari bayifite.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheih Bahame Hassan avuga ko hari byinshi bikwiye kwishimirwa nko kongera umubare w’abaturage bahawe amashanyarazi, kuvana abaturage mubukene bagezwaho gahunda ya Girinka hamwe no kubaka ibyumba by’amashuri, abana bagomba kwigiramo hamwe no gukora imihanda y’umujyi no gushyira amatara ku mihanda.

Sheih bahame avuga ko nubwo hari ibyagenzwengo hari n’ibyabavunnye kandi ntibyashobora kugerwaho nko gukora imihanda ibili iri mu mujyi wa Gisenyi yizera ko ishobora gukorwa kuko isoko ryamaze gutangwa .

 

Akarere ka Rubavu mu mwaka wa 2012 kahuye n’ibihe bitoroshye.png2

Abantu bakuwe umutima n’ibisasu ingabo za Congo zarasaga mu Rwanda

Ibindi ngo byagoye akarere ka Rubavu n’ibibazo by’umutekano wa Congo wagize ingaruka ku batuye rubavu birimo ibisasu byarashwe muri aka karere bigahitana abaturage bane, Ibiza byahitanye abaturage ndetse bigasenya amazu atari macye ndetse byiyongeraho ifungwa ry’umupaka uhuza u Rwanda na Congo bigatuma abaturage badashobora guhahirana na bagenzi babo uko byari bisanzwe.

Ikindi kibazo ngo cyagoye abatuye akarere ka Rubavu ni ikibazo cy’ingaruka z’ibiza aho akarere karangije umwaka kadashoboye kubakira abimuwe k’umusozi wa rubavu na gishwati kuko ubushobozi bwakomeje kuba bucye, akavuga ko amazu 166 atarubakwa kuko acyeneye miliyoni zirenga 170.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu akaba atangaza ko bimwe mubyabaye byagize isomo bisigira abatuye aka karere birimo kwimura abatuye ahantu hashobora kugerwa n’ibiza hamwe no gutuza abaturage mu mudugudu naho ikibazo cy’imihanda itarakozwe kandi itegerejwe n’abatuye muri aka karere kaba yizeza ko hari icyizere ko izakorwa.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles