Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Abateza umutekano muke mu karere ka Rulindo mu minsi mikuru bafatiwe ibyemezo.

$
0
0

Abateza umutekano muke mu karere ka

Inama y’umutekano mu karere ka Rulindo yateranye kuwa mbere tariki ya 24/12/2012,ihuje inzego z’umutekano zikorera muri aka karere  zifatanije n’ubuyobozi bw’aka karere.

Mu byagaragaye muri iyi nama bishobora kuba biteza umutekano mucye  muri aka karere,hagaragaye ikibazo cy’abanywa ibiyobyabwenge bagakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa,gusambanya abagore ku ngufu n’ibindi.

Bimwe mu biyobyabwenge byaje ku isonga ni inzoga ya kanyanga.Abari mu nama bavuze ko abanywa kanyanga ahanini ari bo bateza umutekano mucye,bikaba byagaragaye ko aho abayicuruza akenshi, usanga baba bafitanye isano n’abayobozi cyane cyane, abo mu nzego z’ibanze zirimo ab’imidugudu.

Ikindi cyagaragaye mu bihungabanya umutekano ni ikibazo cy’abana b’inzererezi, baboneka cyane cyane mu murenge wa Base ku munsi w’isoko.

Aba bana akenshi ngo usanga ari  ab’abasigajwinyuma n’amateka batuye muri uyu murenge wa Base,ngo  bakora ibikorwa by’urugomo ,ugasanga bibangamiye bamwe mu batuye uyu murenge ,ndetse n’abawujyendamo.

Kuri iki kibazo cy’abana b’inzererezi umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus,yavuze ko abo bana bagomba gufatwa bakajyanwa mu bigo ngorora muco,aho kugira ngo bakomeze guteza ibibazo.

Yagize ati” Ikibazo cy’abana b’inzererezi,ni ikibazo cyacu twese kuko  abana  niba barananiranye nibafatwe ,bajyanwe mu bigo ,aho bagomba kwigishirizwa  bakabatunganya. Ikindi kandi si ugufata umwana wese ngo umujyanyeyo,ahubwo ni ukureba bamwe baba baragerajwe bikananirana,ukaba ari bo ujyanayo.”

Naho ku kijyanye n’abanywa inzoga za kanyanga bakabuza abandi umutekano,umuyobozi w’akarere yavuze ko bagomba gufatwa bagahanwa by’intangarugero.

Yagize ati”Abacuruza inzoga za kanyanga bitwaje ngo ni bene wabo n’abayobozi ,bagomba gufatwa bagahanwa.Ikindi abo bitwa ngo ni bene wabo b’abayobozi ,bakurwe kuri iyo myanya,kuko ntaho igihugu cyaba kijya gifite abayobozi nk’abongabo.Inzego zose zifatanije n’abaturage,zirarebwa n’iki kibazo.”

Abari muri yo nama bakaba bayisoje basaba  ko umutekano ugomba kubungwabungwa cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru,hakorwa amarondo ku buryo bunoze.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles