Inama y’umutekano mu karere ka Rulindo yateranye kuwa mbere tariki ya 24/12/2012,ihuje inzego z’umutekano zikorera muri aka karere zifatanije n’ubuyobozi bw’aka karere.
Mu byagaragaye muri iyi nama bishobora kuba biteza umutekano mucye muri aka karere,hagaragaye ikibazo cy’abanywa ibiyobyabwenge bagakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa,gusambanya abagore ku ngufu n’ibindi.
Bimwe mu biyobyabwenge byaje ku isonga ni inzoga ya kanyanga.Abari mu nama bavuze ko abanywa kanyanga ahanini ari bo bateza umutekano mucye,bikaba byagaragaye ko aho abayicuruza akenshi, usanga baba bafitanye isano n’abayobozi cyane cyane, abo mu nzego z’ibanze zirimo ab’imidugudu.
Ikindi cyagaragaye mu bihungabanya umutekano ni ikibazo cy’abana b’inzererezi, baboneka cyane cyane mu murenge wa Base ku munsi w’isoko.
Aba bana akenshi ngo usanga ari ab’abasigajwinyuma n’amateka batuye muri uyu murenge wa Base,ngo bakora ibikorwa by’urugomo ,ugasanga bibangamiye bamwe mu batuye uyu murenge ,ndetse n’abawujyendamo.
Kuri iki kibazo cy’abana b’inzererezi umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus,yavuze ko abo bana bagomba gufatwa bakajyanwa mu bigo ngorora muco,aho kugira ngo bakomeze guteza ibibazo.
Yagize ati” Ikibazo cy’abana b’inzererezi,ni ikibazo cyacu twese kuko abana niba barananiranye nibafatwe ,bajyanwe mu bigo ,aho bagomba kwigishirizwa bakabatunganya. Ikindi kandi si ugufata umwana wese ngo umujyanyeyo,ahubwo ni ukureba bamwe baba baragerajwe bikananirana,ukaba ari bo ujyanayo.”
Naho ku kijyanye n’abanywa inzoga za kanyanga bakabuza abandi umutekano,umuyobozi w’akarere yavuze ko bagomba gufatwa bagahanwa by’intangarugero.
Yagize ati”Abacuruza inzoga za kanyanga bitwaje ngo ni bene wabo n’abayobozi ,bagomba gufatwa bagahanwa.Ikindi abo bitwa ngo ni bene wabo b’abayobozi ,bakurwe kuri iyo myanya,kuko ntaho igihugu cyaba kijya gifite abayobozi nk’abongabo.Inzego zose zifatanije n’abaturage,zirarebwa n’iki kibazo.”
Abari muri yo nama bakaba bayisoje basaba ko umutekano ugomba kubungwabungwa cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru,hakorwa amarondo ku buryo bunoze.