Umwe mu mirenge 10 igize akarere ka Nyanza witwa Busasamana ukaba ubarizwamo icyicaro cy’akarere n’icy’Intara y’Amajyepfo waje ku isonga mu kugira ibikorwa bitandukanye byahungabanyije umutekano kurusha indi mirenge muri ako karere mu kwezi k’Ukuboza 2012.
Icyegeranyo gishyira umurenge wa Busasamana ku isonga ry’ibyaha ugereranyije n’indi mirenge cyashyizwe ahagaragara n’inzego zishinzwe umutekano zikorera mu karere ka Nyanza tariki 24/12/2012.
Umurenge wa Busasamana kimwe n’indi nka Mukingo na Ntyazo yayiguye mu ntege mu kugira ibyaha byinshi ku rwego rw’akarere ka Nyanza isesengura ryakozwe n’izo nzego z’umutekano mu karere ka Nyanza ryerekana ko impamvu ibitera ari uko iyo mirenge ifite udusantere tw’ubucuruzi dukomeye tubamo inzoga z’inkorano nyinshi abantu baho banywa bagasinda maze bikarangira bijanditse mu byaha bitandukanye.
Nk’uko bikomeza bisobanurwa n’inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyanza ngo n’impanuka nazo ntizibarebera izuba kuko bamwe muri bo zirabahitana kubera ko baba bafite isindwe ry’izo nzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge.
Inzego z’umutekano mu karere ka Nyanza zifashishije urugero rwa bugufi rwo ku wa 21/ 12/2012 ahagana sa kumi n’ebyiri n’igice mu murenge wa Busasamana mu Kagali ka Gahondo mu mudugudu wa Bigega umugore witwa Nirere Laetitia w’imyaka 23 y’amavuko yakomerekejwe n’umugabo we witwa Muvunyi Ismael w’imyaka 31 y’amavuko bahuriye mu nzira yasinze.
Uwo mugore yabajije umugabo we ibyo bari buteke undi nta kuzuyaza ahita amutera icyuma hejuru y’ijisho aramukomeretsa arangije aburirwa irengero rye kugeza na n’ubu aracyashakishwa nk’uko urwego rushinzwe umutekano mu karere ka Nyanza rwabitangarije Kigali Today.
Ingamba zifitwe n’inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Nyanza ni ugushakisha amakuru arebana n’abanywi ndetse n’abacuruza izo nzoga z’inkorano hatibagiranye no gukora urutonde rw’ingo zibanye nabi. Zirimo abafitanye amakimbirane yo mu miryango n’abapfa amasambu muri rusange.
Kuva mu kwezi wa Kanama kugeza Ukuboza 2012 izo ngamba zatangiye gushyirwa mu bukorwa imirenge yazaga ku isonga mu gukora ibyaha igabanya ubukana bwabyo.
Ibyo bikaba bigaragazwa n’uko muri Kanama 2012 ibyaha byagaragaye inshuro 28 ariko bigeze mu kwezi k’Ukuboza 2012 bigera ku nshuro 15 nk’uko ikigeranyo cyabyo mu karere ka Nyanza Kigali Today ifitiye kopi kibigaragaza.
Muri iyi minsi mukuru ya Noheri n’Ubunani inzego z’umutekano mu karere ka Nyanza zashyizeho uburyo budasanzwe bwo gukurikirana ko amasaha yo gufungura no gufunga utubari yubahirizwa aho utubari tutazabyubahiriza tuzahagarikwa nyuma yo kugirwa inama ntitwikosore.