Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Intore zo ku rugerero mu karere ka Rulindo zasoje itorero zisabwa kwirinda ibiyobyabwenge

$
0
0

Intore zo ku rugereroKuri uyu wa mbere tariki ya 17/12,nibwo urubyiruko rwari rumaze iminsi mu itorero ry’igihugu rwasoje.

Umuhango wo gusoza izi ngando ukaba wabereye mu kigo cya IBB (institut Baptiste de Buberuka) ,ikigo giherereye mu murenge wa Base,akarere ka Rulindo.

Mu magambo,imbyino,imivugo byahavugiwe, byose byagarukaga ku gushima Leta yagaruye itorero ry’abanyarwanda,ngo kuko urubyiruko rusanga ari ho honyine ,umunyarwanda  ashobora kumenyera ibintu byinshi birebana n’igihugu cye.

Mu gihe kingana n’ibyumweru bitatu izi ntore za Rulindo zimaze  mu itorero,zivuga ko zahigiye byinshi birimo kumenya amateka y’igihugu,kumenya uko intore yishakira ibisubizo zidateze amaso ku nkunga,kumenya ibibi bya ruswa n’uburyo bwo kuyirwanya, n’ibindi byinshi.

Mu gihe zari mu itorero kandi intore za Rulindo zaranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa ,birimo kuba zarafashije bamwe mu baturage batuye umurenge wa Base, mu bikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere.

Aha intore zikaba zarafashije abasigajwinyuma n’amateka batuye mu mudugudu wa kiruri,akagari ka Rwamahwa,kubaka uturima tw’igikoni, mu rwego rwo kwigisha guhinga imboga ,kugira ngo batandukane n’ibibazo by’imirire mibi.

Mu ijambo ry’umuyobozi w’akarere watanze impanuro nyinshi,yabwiye uru rubyiruko ko ari bo mbaraga z’igihugu. ko bagomba kwitwara neza,kugira ngo bazavemo abayobozi baganisha igihugu ku byiza gusa.

Yababwiye kandi ko bagomba kwirinda ibiyobyabwenge ,bakanabirinda abandi ,ngo kuko n’izina ryabyo ubwaryo,rirabivuga.

Yagize ati”Ibiyobyabwenge ni bibi ni ibintu nyine biyobya ubwenge.iyo ubwenge bwayobye byose biba byapfuye burya na nyirukubikoresha aba yarapfuye ahagaze.Ni mwe bwenge bw’igihugu,ni mwe mugomba kugikorera, kuko ni namwe mufite imbaraga,mugomba kuba kuri abantu bazima.

Abayobozi babanye n’izi ntore mu gihe zimaze mu kigo cy’ishuri cya IBB, ,bashimye cyane imyitwarire myiza n’ubwitange byaranze uru rubyiruko.Bakaba bavuga ko nta gushidikanya uru rubyiruko ruzubaka igihugu cyabo .

Uru rubyiruko rukaba rwijeje umuyobozi w’akarere ka Rulindo kumufasha kuyobora abaturage bagatuye ,rubagezaho gahunda nziza za guverinoma no kumufasha guhindura imyunvire ya bamwe idahwitse.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles