Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Muhanga: Minisitiri Murekezi arasaba urubyiruko kwitabira gahunda nshya ya leta y’imirimo y’amaboko

$
0
0

Minisitiri Murekezi arasabaMinisitiri w’umurimo n’abakozi ba leta, Anasitase Murekezi arasaba urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye  kuzitabira imirimo rusange  y’amaboko  mu rwego rwo guteza imbere igihugu.

Ibi Mininitiri akaba yabisabye uru rubyiruko ubwo yasozaga itorero bakoreraga mu karere ka Muhanga.

Ibikorwa bizajya bikorwa n’uru rubyiruko, ni ukurwanya  isuri no kubakira abatishoboye, mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’igihugu ndetse n’iry’abagituye. Iyi akaba ari gahunda nshya ya leta y’ibikorwa bitandukanye.

Minisitiri kandi akomeza asobanura ko muri ibi bikorwa badakwiye kubura mu byo kwigisha abanyarwanda gusoma no kwandika ndetse nabo ubwabo bakirinda kwicara gusa ntacyo batezemo ahubwo bagashaka uburyo bakwihangira imirimo.

Minisitiri yongeraho ko iyi mirimo nibajya bayikora izabafasha nabo ubwabo kuko izatuma bafunguka mu mutwe ndetse bakanakura mu mitekerereze; ibi bikazabafasha mu gihe bazaba batangiye kaminuza cyangwa bagiye mu kazi.

Minisitiri Murekezi avuga ko iyi mirimo y’amaboko izafasha igihugu kuko ngo hari iyo bashyiragamo amafaranga aturutse mu ngengo y’imari ariko ubu ngo bizafasha kuko ayo mafaranga atazongera gutangwa.

Urubyiruko narwo ruvuga ko rwiteguye kugaragaza uruhare rwarwo mu kwiyubakira igihugu. Ikindi kandi ruvuga ko bitagoranye, kuko ruzajya rukora iyi mirimo mbere ya saa sita kandi hafi yo mu rugo nyuma rukabona umwanya wo gufasha  ababyeyi.

Imirimo rusange y’ubwitange ku banyeshuri baragije amashuri yisumbuye, iteganyijwe gutangirana n’ukwezi kwa mbere kwa 2013. N’ubwo abanyeshuri barangije segonderi basanga iyi mirimo ibafitiye akamaro kandi izajya inakorerwa hafi y’aho batuye, baracyagaragaza imbogamizi z’uko nta nyoroshyarugendo n’ifunguro bazajya bahabwa mu gihe harimo bamwe bazanzwe bibana cyangwa se bafite barumuna babo baba bagomba kwitaho.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles