Ku matariki ya 13 na 14 Ukuboza uyu mwaka nibwo i Kigali habaye inama y’igihugu y’umushyikirano kunshuro ya 10. Iyo nama yahuje abanyarwanda n’abanyamahanga bagera ku 1000 yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Nk’uko biteganywa n’ingingo y’168 mu itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda, iyi nama iba igamije kuganira kubuzima bw’igihugu, no gukemura ibibazo abaturage bafite muri rusange, aho buri mwaka harebwa niba ibyo umushyikirano uheruka wemeje byaragezweho.
Mumwaka washize, imyanzuro 27 niyo yari yafashwe kandi ikaba yarashyizwe mubikorwa nkuko byatangajwe na minisitiri w’intebe w’u Rwanda. Muri iyo nama, abaturage baba bahagarariwe n’abayobozi batandukanye kugera kurwego rw’akarere, ariko nabo bakagira uburenganzira bwo kwitabira cyangwa gutanga ibibazo, ibitekerezo n’ibyifuzo munzira iyo ariyo yose yashoboka.
Abaturage bo mu karere ka Ngororero babibona bate?
Nubwo hari bamwe bavuga ko batazi icyo aricyo inama y’umushyikirano, ahanini bitewe n’uburyo babonamo amakuru cyangwa se ubushobozi bwo kubyumva bitewe n’icyiciro barimo, benshi mubo twaganiriye bashima urubuga abaturage bahabwa bakivugira ibibari kumutima.
Hakizimana Evariste wo mu karere ka Ngororero avuga ko yishima iyo yiyumviye umuturage avuga ikibazo cye akibwira perezida wa repubulika n’isi yose. Agira ati “burya hari ibyo ba maire bashobora kubeshya. Tubyumvise twahamagara maze bakibonera”. Iki ni kimwe mubyo abo twaganiriye ubwo bari mu nama rusange yarimo abasaga 150 bishimira.
Abo twaganiriye bari mu cyiciro cy’abantu batize amashuli yisumbuye, bavuga ko kuba abayobozi b’uturere baba bari muri iriya nama nabyo ngo ni iby’igiciro, kuko ngo bagiye bibonera uko uwo batunze agatoki yisobanura bakanyurwa. Gusa ngo bakwiye kongera inshuro bagera mu baturage mbere y’iriya nama maze bagakusanya ibitekerezo, ibibazo n’ibyifuzo bihagije.
Igitekerezo kiva kubantu bize cyangwa bakora imirimo bahemberwa (abafite abakoresha) ngo ni uko iriya nama yajya iba mumpera z’icyumweru (weekend) kugira ngo buri wese abashe kuyikurikirana kuko hari abatabishobora.
Ikindi cyifuzo ngo ni uko hazashakwa uko inama yajya ibera ahantu hagari kurenza aho ibera ubu maze abashaka kwitabira ntibagire ikibazo cyo gukurikirana inama bahari, kuko ngo byafasha mukwemeza amahanga ko mu Rwanda hari demokarasi n’ubwisanzure bihagije.