Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Urugerero abarangije amashuri yisumbuye bazajyaho ngo ni nko “gutegura ijuru”

$
0
0

Urugerero abarangije amashuri yisumbuye bazajyaho ngo ni nko “gutegura ijuru”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere yabwiye abanyeshuri bo muri ako karere barangije amashuri yisumbuye, bashoje itorero tariki ya 17/12/2012, ko urugerero bazajyaho ari nko gutegura ijuru.

Zaraduhaye Joseph yababwiye ibyo mu gihe biteganyijwe ko izo ntore z’abanyeshuri barangije ayisumbuye bazatangira urugerero umwaka utaha wa 2013. Aho bazamara igihe kigera ku mezi atatu bakorera ubushake ibikorwa bitandukanye biteza u Rwanda imbere.

Bamwe mu banyeshuri ntabwo babyumvaga bavuga ko bitumvikana uburyo bazakora ako kazi mu gihe kingana gutyo badahembwa. Abo batabyumvaga neza babashije kubisobanurirwa ubwo bari bari mu itorero.

Zaraduhaye yongeye kubibasobanurira agira ati “uru rugerero rero mugiye kujya ho, muzatangira mu mwaka utaha (2013) ni nko gutegura ijuru”.

Ubwo abo banyeshuri basozaga itorero baremeye abatishoboye bane bakomoka mu murenge wa Kinoni, mu karere ka Burera. Muri abo baremewe, babiri bagabiwe ihene, undi agabirwa intama naho umunyeshuri utishoboye yahawe amafaranga yo kugura ibikoresho by’ishuri.

Zaraduhaye yababwiye ko icyo gikorwa bakoze ari cyiza kandi ko gitumye babona imigisha myinshi ku Mana, kuko abagabiwe bazahora babatekereza. Yakomeje ababwira ko ibyo bakoreye abo bashobora kubyongera bakabikorera umudugudu wabo.

Yagize ati “none se igihembo cy’umuntu akora neza cyangwa witangira abandi ni ikihe kitari ukujya mu ijuru?” Yongera ho ko ukora nabi nta kindi gihembo abona uretse urupfu nk’uko bibiliya ibivuga.

Yakomeje avuga ko umuco wo kwigira utangirira muri ibyo bikorwa byo kwitanga ndetse no kwishaka mo ibisubizo.

Ikintu cyose mu buzima bwabo bazakora bafatanyije n’abandi, bakagikora ku mugaragaro, bazacyubahe kandi bazifuze ko cyahoraho. Kandi ibihugu byose byateye imbere kubera kwishaka mo ibisubizo; nk’uko Zaraduhaye yabibabwiye.

Itorero ry’abanyeshuri barangije ayisumbuye ryashojwe tariki ya 17/12/2012 ryari ryatangiye tariki ya 01/12/2012. Akarere ka Burera gafite urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rwashoje itorero rugera ku 1040.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles