Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamasheke: Inama y’umutekano yafashe ingamba zo gukurikirana ibyambu

$
0
0

Inama y’umutekano yafashe ingamba zo gukurikirana ibyambu

Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu wa kabiri, tariki ya 18/12/2012 yafashe umwanzuro wo gukaza ingamba z’umutekano ku byambu byo ku kiyaga cya Kivu.

Muri iyi nama y’umutekano y’akarere ka Nyamasheke, abayitabiriye bagaragaje ko umutekano wifashe neza muri rusange , ariko hakaba hakwiriye gukazwa ingamba zawo kugira ngo uwo mutekano uhari usigasirwe.

Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste ari kumwe n’abashinzwe inzego z’umutekano mu Ngabo na Polisi y’Igihugu, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize aka karere ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’umutekano w’aka karere ka Nyamasheke.

Yaba ukuriye Polisi y’igihugu mu karere ka Nyamasheke, CIP François Segakware ndetse n’Umukuru w’Ingabo mu turere twa Nyamasheke na rusizi, Colonel Jean Bosco Rutikanga bagaragaje ko umutekano wifashe neza muri rusange, ariko bakavuga ko igikenewe ari ugukomeza kuwubungabunga.

Muri iyi nama, abayitabiriye bagarutse ku mutekano w’ibyambu byo ku Kiyaga cya Kivu bikora ku karere ka Nyamasheke bikunze gukoreshwa n’abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batuye ku Ijwi  baza guhahira muri aka karere.  Ibi ni ibyambu bidasanzwe muri gahunda y’abinjira n’abasohoka, ariko hakaba haragiyeho amabwiriza yihariye y’uburyo abaturage bo muri R.D. Congo baza guhaha boroherezwa, hakabaho ibitabo bandikwamo uko binjiye n’uko batashye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste akaba yavuze ko kunoza gahunda y’igenzura ry’ibyo bamboo biri muri gahunda yo gukaza ingamba z’umutekano kugira ngo birinde icyawuhungabanya bafatanyije n’abaturage.

Akarere ka Nyamasheke gakora ku mbibi z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko ku gice cy’Ikirwa cy’Ijwi. Abakongomani baturuka ku Ijwi bakaba bakunze kuza guhahira ku masoko yo muri aka karere ka Nyamasheke bakoresheje ibyambu bitandukanye bizwi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke ikaba yiyemeje gukaza ingamba zo kugenzura neza koko ko nta zindi nzira zishobora gukoreshwa hagamijwe guhungabanya umutekano.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles