Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gakenke: Igice cya mbere cy’itorero ry’abanyeshuri cyasojwe

$
0
0

Igice cya mbere cy’itorero  ry’abanyeshuri  cyasojwe

Abanyeshuri bagera kuri 400 basoje itorero kuri G.S Nyarutovu.

 Kuri uyu wa mbere, tariki 17/12/2012 mu Ishuri ryisumbye rya Nyarutovu hasojwe ku mugaragaro  igice cya mbere cy’itorero ry’igihugu ryari rigenewe abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye.  Igice cya kabiri cyiswe “urugerero”  kizakorwa guhera mu ntangiriro za Mutarama 2013.

Abanyeshuri bagera kuri 400 bitabiriye itorero bahize ko bashinga amakarabu y’ubumwe n’ubwiyunge  yo kurwanya ingengabiterezo ya Jenoside, bazakangurira abaturage bo mu mirenge yabo kwitabira gutanga mitiweli, kurya neza babatoza kugira uturima tw’igikoni no gukora ubusitani bw’indabo ku biro ry’imirenge.

Ibi bikorwa n’ibindi biyemeje kubikora mu mezi atatu azakorwamo igice cya kabiri cy’itorero ry’igihugu kiswe “urugerero”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere, Uwitonze Odette yasabye abarangije itorero gushaka igikorwa kimwe cyangwa bibiri bigaragara bazakora bakazaza byabukirwaho igihe cyose.

Yanabasabye kandi kugenda bakaba umusemburo w’impinduka nziza mu mirenge bakomokamo kuko ari yo nshingano nyamukuru bafite.

Urubyiruko rwitabiriwe iryo torero rwigishijwe amasomo atandukanye harimo gukunda umurimo.  Rusobanura ko rurangije rufite intego yo kwihangira akazi bashinga koperative zizakora ubworozi bw’inkoko n’ingurube.

Rukangurira urundi rubyiruko by’umwihariko kwitabira umuganda na gahunda za Leta muri rusange kuko ari ho bazanyuza ubutumwa  bwabo.

Iki ni icyiciro cya kane cy’itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye gisojwe, rytabiriwe n’abanyeshuri bakomoka mu mirenge ya Gakenke, Mataba, Gashenyi.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles