Kuri uyu wa mbere tariki ya 17/12/2012, abanyeshuri barangije Amashuri yisumbuye 1117 basoje itorero batangaza ko bagiye kuba umusemburo w’impinduka nziza ndetse bakazagaragaza umusaruro mu gihe bazaba bari ku rugerero.
Izi ntore zatorezwaga mu karere ka Nyamagabe zashimiye leta y’u Rwanda ngo kuko yibutse urubyiruko ikarutegurira itorero ngo rutozwe kuba abanyarwanda barubereye, izi ntore zikaba zarahize kuzakorera igihugu zigaharanira kugira uruhare mu iterambere ryacyo, nk’uko Nzabahimana Védaste wari uhagarariye intore bagenzi be yabitangaje.
“Dushingiye ku masomo twavanye mu irerero ari ryo torero ry’igihugu, twizeye neza ko tugiye kuzagaragaza uruhare rwacu twiyubakira igihugu. Twiyemeje kuba umusemburo w’impinduka nziza mu iterambere twihesha agaciro, duhanga udushya ku rugerero mu rwego rwo kwigira”.
Leta ngo yashyizeho urugerero kuko ikeneye ko igihugu gitera imbere mu buryo bwihuse kandi burambye, imbaraga z’urubyiruko zikaba zikenewe muri uru rugamba. Imihigo y’uru rubyiruko ngo iratanga ikizere ko iterambere rirambye kandi ryihuse rizagerwaho nk’uko Kambanda Dieudonne, ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’urugerero yabisobanuye.
Kambanda yagize ati: “mu mihigo (intore) zimaze guhiga harimo byinshi kandi bizafasha koko kugera ku iterambere rirambye kandi vuba”.
Kambanda yibukije izi ntore ko hazakurikiraho kujya ku rugerero bagashyira mu bikorwa imihigo bahize, icyo gihe abazaba baresheje imihigo bazashimwa naho abazaba batarayesheje banengwe mu gitaramo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yibukije uru rubyiruko ko ari rwo rwa mbere rugiye kujya ku rugerero rukaba rusabwa kuzaba intangarugero kugira ngo abazabakurikira bazaharanire nabo gutanga umusaruro.
Imihigo yahizwe ikubiye mu nkingi enye za guverinoma arizo ubukungu, ubutabera, imiyoborere myiza n’imibereho myiza.
Uru rubyiruko kandi rwanasabwe gutanga umusanzu warwo mu gucunga umutekano w’igihugu no guharanira ko wasugira ugasagamba.