Abanyeshuri bo mu karere ka Burera barangije amashuri yisumbye bashoje itorero barasabwa guharanirwa kwigira nk’abanyarwanda kuko nk’urubyiruko icyo aricyo cyose bashyize ho umutima bagishobora.
Mu muhango wo gusoza iryo torero wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 17/12/2012, Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, yavuze ko u Rwanda ruri guharanura kwigira. Ngo ntahandi byashobokera bitanyuze mu rubyiruko.
Yagize ati “kwigira ntahandi byashobokera,bidaciye mu itorero nk’iri ngiri, bidaciye muri mwebwe urubyiruko…mugomba kuzirikana iteka ko igihugu ari icyanyu. Ni mwe baragwa b’igihugu”.
Kwigira birashoboka binyujijwe mu rubyiruko kubera ko icyo urubyiruko rwashaka gukora cyose, rukagishyira ku mutima, rukagiha gahunda, rukagiha umurongo bagishobora nk’uko Zaraduhaye abisobanura.
Yakomeje asaba izo ntore zirangije itorero kuzarangwa n’indangagaciro bigiye mu itorero. Bagomba kandi kurangwa n’uburere n’ikinyabupfura kugira ngo byiyongere ku bumenyi bakuye mu ishuri. Ibyo byose bizatuma bakorera u Rwanda neza nk’uko Zaraduhaye yabibasabye.
Izo ntore zakoreraga itorero i Nkumba zigera kuri 465. Zitangaza ko mu itorero zigiye mo ibintu byinshi kandi bitandukanye birimo amateka y’u Rwanda, indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda.
Bakomeza bavuga ko ibyo byose bigiye mu itorero bizatuma babasha kuremera abatishoboye bo murenge bavukamo, mu gihe bazaba bari ku rugerero, ruzamara amezi atatu, bagomba gutangira muri 2013.
Izo ntore ubwo zasozaga itorero zaremeye abatishoboye bane bakomoka mu murenge wa Kinoni, mu karere ka Burera. Muri abo baremewe, babiri bagabiwe ihene, undi agabirwa intama naho umunyeshuri utishoboye yahawe amafaranga yo kugura ibikoresho by’ishuri.
Itorero ryashojwe tariki ya 17/12/2012 ryari ryatangiye tariki ya 01/12/2012.
Akarere ka Burera gafite urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rwashoje itorero rugera ku 1040. Bari bagabanyijwe mo ibyiciro bitatu. Abagera kuri 465 bari i Nkumba, 322 bari muri TTC Kirambo na 253 bari muri E.S.Kirambo.