Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Burera: Abarangije ayisumbuye barasabwa guca ukubiri n’ibiyobyabwenge

$
0
0

Abarangije ayisumbuye barasabwa guca ukubiri n’ibiyobyabwenge

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere arasaba abanyeshuri bo muri ako karere barangije amashuri yisumbuye kwirinda ibiyobyabwenge kuko ntacyo byazabageza ho uretse kurangwa n’imyitwarire mibi gusa.

Rumwe mu rubyiruko cyane cyane urwiga mu mashuri yisumbuye rukunze kwishora mu biyobyabwenge nk’urumojyi, kanyanga n’ibindi. Iyo barubajije impamvu rubijyamo rutangaza ko ruba rushaka gutinyuka gukora ibintu runaka.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere abwira abo banyeshuri bo mu karere ka Burera, ko byumvikana impamvu abafata ibiyobyabwenge bavuga ko babifata kugira ngo batinyuke.

Agira ati “…muba mushaka gutinyuka ngo bigende bite? Gutinyuka kwiyahura, gutinyuka kwiba, gutinyuka kwica,  gutinyuka kurwana…izo mbaraga nizo twacungira ho kugira ngo twubake igihugu cyacu?.”

Zaraduheye avuga abafata ibiyobyabwenge baba bashaka gutinyuka gukora ikibi gusa. Yongera ho ko mu ijambo “ibiyobybwenge” harimo inshinga “kuyoba”. Ashimangira ko umuntu wayobye adashobora kuyobora abandi.

Abanyeshuri bo mu karere ka Burera barangije amashuri yisumbuye, bashoje itorero bari bamaze mo ibyumweru bibiri tariki ya 17/12/2012. Ubwo barisozaga basabwe kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere yababwiye ko kandi bagomba kuzarangwa n’uburere bwiza ndetse n’ikinyabupfura byiyongera ku bumenyi bakuye mu ishuri kugira ngo bazabashe gutegura ejo hazaza habo neza.

Yakomeje kandi abasaba kuzitabira urugerero bazajya mo mu mwaka wa 2013 bakamara amezi atatu bakorera ubushake ibikorwa byo guteza imbere u Rwanda.

Yongeye ho ababwira ko kujya ku rugerero ari nko “gutegura ijuru” kuko ibyo bikorwa byose byiza bazakora bakorera ubushake bizatuma babona imigisha ku Mana kuko igihembo cy’umuntu ukora neza ari Ijuru naho icy’ukora nabi akaba ari urupfu.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles