Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Intore ni umusemburo w’Iterambere mu midugudu batuyemo

$
0
0

Intore ni  umusemburo w’Iterambere mu midugudu batuyemo

Hifashishijwe ubukangurambaga n’ingero baha abandi baturage, Ihuriro ry’Intore mu nzego z’ibanze nizo zifasha ubuyobozi gushishikariza abaturage gahunda za leta, bityo imihigo iba yahizwe n’abayobozi igashyirwa mu bikorwa.

Mu bikorwa by’iterambere bitandukanye, ubuyobozi bw’ibanze bwifashisha intore zituye mu midugudu. Izo ntore nizo zigomba gufata iya mbere mu kwitabira gahunda za leta n’imihigo y’ubuyobozi bwa bo, noneho n’abandi bakabareberaho.

Mu kiganiro yagiranye n’Intore zo ku Rugerero zihugurirwa mu murenge wa Musambira, Nsengiyumva Pierre Celestin, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayumbu, yasobanuriye abitabiriye itorero bagomba gufasha ubuyobozi gushaka ibisubizo by’ibibazo bigaragara mu midugudu ya bo.

Intore ni  umusemburo w’Iterambere mu midugudu batuyemo2

Mu bikorwa ubuyobozi bukunze kwifashishamo intore, ni ugukora ubukanguramba mu baturage babakangurira gushyira mu bikorwa imihigo isaba guhwitura abaturage ; Nko kugira akarima k’igikoni, ubwisungane mu kwivuza, kurwanya isuri ku buryo buhoraho n’ibindi.

By’umwihariko Intore z’uyu mwaka Nsengiyumva akaba azisaba kuzafasha ubuyobozi mu guhigura umuhigo wo kugabanya umubare w’abaturage batazi gusoma no kwandika, bababarura aho bari hose bakanigisha mu masomero y’abakuze.

Vuganeza Aaron, umuyobozi wa Site ya ECOSE Musambira ihugurirwamo intore zisaga 500, atangaza ko mu biganiro bitandukanye , izo ntore zagejejweho, zakanguriwe guharanira kwiteza imbere ; bagira uruhare mu kubaka igihugu,  bitabira amakoperative, guhuza ubutaka, kurwanya ruswa no gufasha abaturage mu kwihuta mu iterambere.

Abitabiriye itorero bahamya ko amahugurwa bahawe yabafashije guhindura imyumvire. Bazataha biyemeje kwitabira gahunda za leta no kuzikundisha urubyiruko. Bazakorana kandi n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko n’icy’abana bata ishuri.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles