Abafatanya bikorwa b’ akarere ka Gisagara, barashimirwa uruhare bagira mu guteza imbere ako karere ka Gisagara, ariko bagasabwa kongera imbaraga mu byo bakora kuko iterambere ry’ ako karere rishingiye kuri bo, ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu karere ka Gisagara , ubwo hasozwaga imurika bikorwa ryari rimaze iminsi 3.
Imiryango itegamiye kuri Leta, urugaga ruhuza imiryango ya societe civile, n’ amadini yose igera kuri 43, hamwe n’ amakoperative asaga 8 niyo mu gihe cy’ iminsi 3 yitabiriye imurika bikorwa mu karere ka Gisagara. Mu bikorwa byamuritswe , ibyinshi bigaruka ku buhinzi n’ ubworozi, ubukorikori hamwe no gutanga service.
Albertine UMUBYEYI, uhagarariye Zoe Ministry Rwanda mu karere ka Gisagara, umwe mu miryango itegamiye kuri leta yashimwe , atangaza ko mu byo bamuritse mu minsi itatu bamaze harimo ubufasha baha abana cyane cyane ab’ abakobwa aho babaha inkunga ku mishinga mito baba bihangiye, kandi kugera ubu ngo hakaba hagaragara intambwe nziza muri iki gikorwa.
Mu byifuzo byatanzwe mu isozwa ry’iri murika, ni uko ryajya rinabera muri buri murenge bityo buri wese bikamugeraho nta ngorane. Ikigo cy’ igihugu gishinzwe imiyoborere myiza nicyo mufatanya bikowa w’akarere ka Gisagara mu guhuza ibikorwa bizamura ako karere. Alex AFRIKA Ushinzwe ishami ryo kongerera ubushobozi inzego z’ibanze mu kigo gishinzwe imiyoborere myiza, asanga icyo cyifuzo gishoboka ndetse akanemeza ko bafatanyije n’akarere bazajya banatera inkunga ibyo bikorwa.
Kuba iri murika bikorwa ryarabaye mu gihe cy’ imvura no mu gihe abantu benshi baba bari mu bindi bikorwa bitandukanye bibateza imbere, Hategekimana Hesron ukuriye ubuhuza bikorwa bw’ abafatanya bikorwa b’ akarere ka Gisagara, avuga ko mu imurika bikorwa ritaha, bizategurwa mu gihe cyiza gikwiye.
Bwana Hesron yagize ati “Twabonye koko ko igihe twakoresheje muri iri murika bikorwa cyari igihe kitari cyiza kubera imvura, buriya ubutaha tuzabanza tubiganireho mu kanama kabishinzwe maze tubitegure mu gihe gikwiye”.Imurika bikorwa rikorwa mu turere dutandukanye, rifatwa nk’ umwanya abagira uruhare mu iterambere ry’uturere bamurika ibyo bakora. Iri murika bikorwa riza ryiyongera ku rikorwa na buri karere buri gihembwe ariko ryo rikibanda kuri service zitangirwa ku rwego rw’ akarere no ku mirenge.