Mu gihe Umuryango wa FPR inkotanyi witegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe, bamwe mu batuye akarere ka Muhanga barawugira inama yo kunoza imikorere yawo kugirango barusheho kuwukunda no gukunda ubukegetsi bwawo.
Aba baturage biganjemo abafite ibikorwa biciriritse baratangaza ko hari byinshi leta ya FPR yabagejejeho kuva yajyaho nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Ibyo abanshi bagarukaho akaba ari ibyo batigeze bahabwa ku marepubulika ya mbere.
Uwitwa Yozefa Mutungirehe avuga ko yabonye itandukaniro muri leta ya FPR na leta zindi. Ati: “FPR yazanye udushya mu Rwanda, abaturage baratunga bagira amahoro, nta na rimwe ndabona mu Rwanda hari umutekano nk’uku nta bagicibwa amashu (gucibwa imitwe) nka cyera”.
Undi nawe witwa Murekatete wo mu murenge wa Shyogwe ati: “Mutuelle nibo bayizanye, nta misanzu nk’iya muvoma baduca kuko cyera baducaga imisanzu y’ishyaka kandi tutaribamo, nako ngo buri munyarwanda yavukaga ari muri muvoma ariko ubu nta kibazo kirimo”.
Ibindi bikorwa aba baturage bagenda bagarukaho akaba ari nko kubakira abatishoboye, guteza imbere uburezi cyane ko mbere habaga abemerwaga kwiga abandi bagahezwa mu mashuri muri gahunda y’iringaniza.
Aba baturage bo muri aka karere bakaba basaba uyu muryango uri kwitegura kwizihiza imyaka 25 ushinzwe ko wabanza ukareba ibitari kugenda ku ngoma yawo kuko aribyo bizatuma barushaho kuwukunda no kuwibonamo.
Icyo bagiye bagarukaho cyane akaba ari ikibazo cy’imisoro yiyongereye, aho bavuga ko hari abantu basoreshwa amafaranga menshi babona adahwanye n’ibikorwa byabo cyangwa n’inyungu babonamo.
Umwe mu bamotari bakorera mu mujyi w’aka karere avuga ko imisoro bakwa ari imirengera. Ati: “mpuye na Nyakubahwa umukuru w’ihugu, ikintu cya mbere namugezaho ni ukutugabanyiriza imisoro kuko nkatwe moto zikora taxi, iyo uyiguze usora ihumbi 75, hagashira ukwaka udasora noneho indi mwaka ikurikiye buri mezi atatu ugatangira gusora ibihumbi 18. Aya mafaranga ni menshi kuburyo mutakumva sinzi niba na perezida aziko bibaho”.
Ikindi bagarukaho ngo ni ruswa ikigaragara mu bantu bamwe na bamwe kandi leta igerageza kuyirwanya. Aha bakaba bagaruka ku bapolisi bo mu muhanda. Umwe mu bamotari utifuje ko izina rye rigaragara ati: “umupolisi hari ubwo aza yambaye sivile, yarangiza akakwereka ibya ngombwa ko ari umupolisi akakwigiza ku ruhande akakubwira ko ufite ikosa akubaza amafaranga ufite ngo akubabarire”.
Bakaba bavuga ko iri shyaka riri kubutegetsi niriramuka rishoboye gukemura ibi bibazo kimwe n’inindi bikigaragara bibangamiye abaturage, ngo nta kuntu ritazakundwa na buri mu nyarwanda kandi ribashe kuramba ku butegetsi.
Umuryango wa FPR inkotanyi, uzizihiza isabukuru y’imyaka 25 uvutse ku ya 20/12/2012. washinzwe mu mwaka w’1987, ujya ku butegetsi mu mwaka w’1994 ubwo wahagarikaga jenoside yakorewe abatutsi.