Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gakenke: Barasabwa gutanga amakuru ajyanye n’ibiza hakiri kare

$
0
0

Barasabwa gutanga amakuru ajyanye n’ibiza hakiri kare

Abakozi bashinzwe imibereho myiza n’abagoronome b’imirenge mu mahugurwa ya MIDIMAR.

 Abakozi bashinzwe imibereho myiza n’abagoronome b’imirenge barasabwa guhanahana amakuru na Minisiteri yo gucunga ibiza n’impunzi (MIDIMAR) hakiri kare kugira ngo ibiza bishobora kuba byakumirwa.

Ibi  umukozi wa MIDIMAR yabigarutseho  mu mahugurwa y’iminsi ibiri yabereye mu Karere ka Gakenke.

Asobanura ko ari byiza gutanga amakuru hakiri kare ku bintu bishobora guteza ibiza, aho gutanga amakuru y’ibyangijwe n’ibiza n’abo byahitanye. Ariko,  ngo amakuru atangiwe ku  gihe,  ibyo biza  bishobora gukumirwa.

Mu minsi ishize, mu bice bitandukanye by’igihugu habaye ibiza byatewe n’imvura nyinshi ndetse n’imiyaga yasenye amazu, byangiza imyaka ndetse biranahitana abantu.

Ngo ibiza kenshi na kenshi ni abantu babyitera biturutse ku myubakire y’ahantu hahanamye n’inzu zitagira umusingi w’amabuye, amabati n’igisenge bitaziritse ku buryo bukomeye.

Abashinzwe imyubakire  ku mirenge barasabwa gukangurira abaturage kubaka inzu zikomeye mu rwego rwo kwirinda ibiza byabambura ubuzima n’imitungo yabo igatikira.

Abitabiriye  amahugurwa basobanuriwe  ibitera inkuba, basabwa gusobanurira abaturage kugira ngo birinde inkuba mu gihe imvura irimo kugwa.

Mu mezi atatu ashize, abana babiri bari ku ishuri bakubiswe n’inkuba mu Murenge wa Busengo, umwe ahita yitaba Imana.

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere twibasiwe n’ibiza mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka aho byahitanye abantu batatu, amazu 225 arangirika.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles