Yamfashije Phenias, Intore ya Bwishyura, Karongi ati na America
yatejwe imbere nuko abaturage bayo babaye umwe
Nyuma y’ibyumweru bibili n’iminsi itatu bamaze mu itorero ku ishuli rya TTC Rubengera mu karere ka Karongi, abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye barahamya ko ibyo bize mu itorero ari ingirakamaro ku buzima bw’igihugu bw’ejo hazaza.
Yamfashije Phenias akuriye intore zo mu murenge wa Bwisbyura. Aremeza ko itorero ari isoko yo guhuriza hamwe nk’abanyarwanda bakarushaho kumenya ibibahuza bityo bakabyubakiraho igihugu kitajegajega nk’uko abisobanura muri aya magambo:
Twabonye ko n’ibihugu byinshi nk’America kugira ngo kibe igihugu gikomeye ku isi, nuko leta nyinshi zihuje zikaba imwe, none ubu America irasa nk’aho ari yo iyoboye isi kubera ubufatanye hagati y’abaturage b’izo leta. Natwe rero nk’abanya-Rwanda twakuyemo isomo ryo kuba umwe hanyuma natwe tukaba kimwe mu bihugu biteye imbere kuri iyi si.
Uwimbabazi Angelique, nawe arangije amashuli yisumbuye; ari kumwe na bagenzi be mu itorero ririmo kubera mu murenge wa Rubengera. Uwimbabazi we ngo kimwe mu by’ingenzi avanye mu itorero nuko hakiri abanya-Rwanda benshi batarumva akamaro ko gutanga serivisi nziza kandi neza. Bityo akaba asanga nk’intore afite umurimo ukomeye umutegereje. Arabisobanura agira ati:
Twasobanuriwe ko gutanga serivisi nabi birimu bidindiza iterambere, bityo rero tugomba gushyiraho akacu mu guhindura imyumvire ituma abantu badatanga serivisi nziza, kandi tukanafasha mu kugaragaza ububi bwa ruswa kuko igira ingaruka mbi ari ku bayitanga ndetse n’abayakira.
Itorero ry’abanyeshuli barangije umwaka wa gatandatu w’amashuli yisumbuye, mu karere ka Karongi rirabera ku ishuli nderabarezi rya TTC Rubengera. Rihuje abanyeshuli baturutse mu mirenge itandukanye y’akarere ka Karongi, aho barimo guhabwa amasomo y’umuco mboneragihugu n’izindi ndangagaciro z’umuco nyarwanda. Biteganyijwe ko rizarangira tariki 16 Ukuboza 2012.