Murangwa Emmanuel, Umukozi w’Ishyirahamwe ry’Uturere (RALGA).
Mu mahugurwa y’umunsi umwe, kuri uyu wa kane tariki 13/12/2012, Murangwa Emmanuel, umukozi w’ishyirahamwe ry’uturere (RALGA) yibukije abagize komisiyo y’ubukungu mu ihuriro ry’iterambere ry’akarere (JADF) ko nta terambere akarere kageraho mu gihe ryahariwe ubuyobozi gusa.
Murangwa asobanura ko ubushobozi buke bw’akarere budashobora guteza imbere akarere ku buryo bwihuse.
Aha, atanga urugero ko amafaranga menshi ashyirwa mu ngengo y’imari akoreshwa mu guhemba abakozi no mu mirimo ya buri munsi y’akarere, amafaranga make agashyirwa mu bikorwa by’iterambere.
Ngo hari amafaranga abarirwa mu mamiliyari akoreshwa n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu karere yakunganira akarere mu kugeza amashanyarazi, amazi meza, ibigo nderabuzima n’ibindi ku baturage, habayeho gukorera hamwe igenamigambi n’iyo miryango ikamenya imishinga yihutirwa (priorities).
Murangwa asanga ubuyobozi bw’uturere bugifite inshingano zo kunonosora imikoranire yabo n’imiryango n’abikorera, aho ikigaragara butabareshya kuza gukorera mu turere twabo ngo babereka imirimo yabyarira inyungu baramutse bayishoyemo imari.
Muri ayo mahugurwa ku iterambere ry’akarere (Local Economic Development), umukozi wa RALGA ashimangira ko iterambere ry’akarere rishingiye ku buyobozi bwiza, gufasha imishinga no gukora imishinga ifite abaturage akamaro.
Abagize komisiyo y’ubukungu muri JADF batangaza ko bafite inshingano zo gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere mu iterambere ryako kugira ngo rigerweho vuba.