Abaturage b’akarere ka Rusizi by’umwihariko abo mu mirenge ikora ku mugezi wa Rusizi, barakangurirwa kurushaho gucunga umutekano,bakaza amarondo kandi banagenzura cyane abantu babagenderera batazwi. Ibi babisabwe mu nama y’umutekano idasanzwe yabereye mu kagari ka Nyenji mu murenge wa Nzahaha ku wa 06/12/2012.
Ni nyuma y’aho muri ako gace hafatiwe abagabo babiri mu ntangiriro z’icyumweru, bari biyoberanyije,bacyekwaho ubucengezi no kuba bari baje muri gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda baturutse mu gihugu bahana imbibe cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,aha hakaba hanashimiwe by’umwihariko abaturage bagaragaje ubwitange mu ifatwa ryabo ku bufatanye n’inzego z’umutekano.
yaba umuyobozi w’ingabo zikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke,Col RUTIKANGA Jean Bosco,yaba umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mur Rusizi Supr.Claude KAJEGUHAKWA, bose bashimangiye imikorere n’imikoranire myiza hagati y’inzego zose n’abaturage mu kubungabunga umutekano,mu kwibukiranya ko biri mu nshingano za buri wese gucunga umutekano n’uko buri wese ari ijisho rya mugenzi we,mu butumwa bongera kubasaba ni ugukaza amarondo, gukumira icyo ari cyo cyose cyashobora guhungabanya umutekano,kugenzura umuntu wese babonye mu mudugudu batazi,gutanga amakuru mu buryo bwihuse ndetse no kwirinda ibihuha.
Mu ijambo rye umuyobozi w’akarere ka Rusizi NZEYIMANA Oscar na we yatangaje ko umutekano wifashe neza muri rusange, ku birebana na bimwe mu biwuhungabanya ahanini bituruka ku businzi n’ibiyobyabwenge bitera urugomo,atanga inama zo kubicikaho ,mu kuvuga ku mpamvu zatumye hatekerezwa iyo nama anagaruka ku rugero rwiza rw’abo baturage babashije kwifatira abari baje kubahungabanyiriza umudendezo,imbere y’imbaga yari iteraniye aho, akarere kabatera inkunga y’amafaranga agera ku bihumbi ijana na mirongo itanu(150.000F),bijyana n’igitekerezo cy’uko bashinga koperative ibereye abandi icyitegererezo,kiganisha ku muco mwiza wo gukunda igihugu.
Mu kungurana ibitekerezo abari aho na bo bagaragaje ko bishimiye uku guhura n’abayobozi mu nzego zose ku rwego rw’akarere nk’agace gasa nk’aho kitaruye umujyi wa Rusizi, mu byifuzo basaba ubuyobozi ko bwabakorera umuhanda uherekeza,utaborohera na gato mu bihe by’imvura ndetse n’uko na bo bakwegerezwa umuriro w’amashanyarazi. Iyi nama y’umutekano idasanzwe yabereye aho mu mudugudu wa Cyinengwe, akagari ka Nyenji, umurenge wa Nzahaha yari yanitabiriwe kandi n’abo mu murenge wa Gashonga bose baturiye umugezi wa Rusizi’ ubatandukanya n’igihugu cya Kongo.