Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyanza: FPR Inkotanyi yizihije isabukuru y’ imyaka 25 imaze ibayeho

$
0
0

Kuri iki cyumweru tariki 9/12/2012 mu birori byabereye  kuri stade y’akarere ka Nyanza umuryango wa FPR Inkotanyi wizihije isabukuru y’imyaka 25 umaze ubayeho.

FPR Inkotanyi yizihije isabukuru y’ imyaka 25 imaze ibayeho

Abayobozi batandukanye bitabiriye ibirori by’isabukuru ya FPR inkotanyi mu karere ka Nyanza

Ibyo birori byaranzwe n’akararasi k’abantu banyuranye barimo ibigo by’imali n’amabanki, abikorera n’ibigo bya leta bashimiraga ibyo umuryango wa FPR inkotanyi umaze kugeraho mu myaka 25 ishize.

Ubwo hizihizwaga iyo sabukuru hakozwe ibikorwa byinshi bitandukanye birimo gutanga ubuhamya bw’ibyo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimira, kumurika ibikorwa byagezweho birimo iterambere mu buhinzi n’ubworozi, kwibumbira mu makoperative n’ibindi byinshi.

Abafashe amagambo kuri uwo munsi w’isabukuru ya FPR inkotanyi bishimiye ibigwi byawo bifashishije indirimbo n’imivugo byabasusurutsaga.

FPR Inkotanyi yizihije isabukuru y’ imyaka 25 imaze ibayeho2

Akarasisi kakozwe bagaragaza bimwe mu byo bagezeho bishimira

Usibye ibikorwa bitandukanye byibanze kukugaragaza ibyo FPR inkotanyi yagezeho abanyamuryango ba FPR ku rwego rw’akarere ka Nyanza basabanye basangira ibyavuye mu musaruro w’ibyo bejeje mu bihe bitandukanye by’ubuhinzi.

FPR Inkotanyi yizihije isabukuru y’ imyaka 25 imaze ibayeho3

Imwe mu migati bakase bagasangirira hamwe bishimye

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kandi  banahaye abana amata mu nkongoro mu rwego rwo gushishikariza abantu batandukanye kurwanya indwara ziterwa n’imiririre mibi.

Mu kwishimira iyo sabukuru y’umuryango wa FPR Inkotanyi abanyamuryango bagagaragaje bimwe mu bikorwa bitandukanye birimo gukata umugati bakawusangirira hamwe berekana ko ibyagezweho buri wese yabigizemo uruhare.

Guverineri w’Intara y’amajyepfo Alphonse Munyentwari wari waje kwifatanya n’abanyamuryango ba FPR inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyanza yavuze ko intsinzi ya FPR igera kuri bose.

Yavuze ko imyiteguro y’isabukuru ya FPR inkotanyi mu karere ka Nyanza yagenze neza abanyamuryango bagafashanya muri byose.

Ibirori y’isabukuru ya FPR Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyanza hanatashwe ku mugaragaro inzu yubatswe n’urubyiruko rwo muri uwo muryango yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles