Mu rwego rwo kumenya amakuru ajyanye n’ibiza ku buryo bwihuse, Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDMAR) ku wa 10/12/2012 yatangije amahugurwa ku ikorabuhanga rizifashishwa mu gutanga ayo makuru.
Ubu buryo bwo gutangira amakuru ku gihe ngo buzafasha akarere ka Bugesera kubera ko abahuguwe begereye abaturage, kandi bakaba bagiye gusobanukirwa n’ibiza ibyo ari byo, hanyuma bikazatuma n’ubuyobozi bukuru bumenya ibyabaye bagendeye kuri raporo isesenguye, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yabitangije ubwo yafunguraga ayo mahugurwa.
Yagize ati « kubera ko aba bayobozi aribo begereye abaturage ni byiza ko bamenya ibiza bikunda kwibasira akarere kacu maze nabo babibwire abaturage nabo bafate ingamba bafatanyije n’ubuyobozi ».
Mu ngamba z’igihe kirambye zo kwirinda ibiza, umuyobozi w’akarere ka Bugesera yasabye abo bakozi b’imirenge gukangurira abaturage kongera amashyamba kuko ashobora gukumira inkubi z’imiyaga, gukangurira abaturage kubaka amazu akomeye kandi ibisenge byayo bikazirikishwa ibikoresho bikomeye, bakibuka no gushyira uturindankuba ku mazu.
Ubu buryo busanzwe bwaratangijwe, Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi ikaba yarahaye telefoni zigendanwa abakozi b’imirenge kugira ngo bazajye batanga makuru, aya mahugurwa akaba ari ukugira ngo banoze uburyo bwo kuyatanga nk’uko bisobanurwa na Kayira Justin umuyobozi w’ishami ry’imicungire y’ibiza muri minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi.
Ati « abarimo guhugurwa nibazajya babona ikiza bazajya hakoresha uburyo bw’imibare batanga raporo, kuburyo abantu bireba bose bazajya bamenya ikiza kibasiye ako gace bitagoranye ».
Abashinzwe imibereho myiza y’abaturage n’abashinzwe ibikorwa remezo mu mirenge igize uturere 5 ari two Bugesera, Nyabihu, Rurindo, Burera na Rutsiro nibo bahabwa ayo mahugurwa mu ikubitiro, ariko akazanahabwa abo mu turere tundi tusigaye.