Umuyobozi w’ akarere ka Ngoma,Nambaje Aphrodise ,arasaba urubyiruko rurangije amashuri kwirinda ubunebwe no kwinenaguza akazi bikunda kuranga bamwe mu barangije amashuri yisumbuye.
Ibi umuyobozi w’akarere yabivugiye kuri stade Cyasemakamba iri mu murenge wa Kibungo kuri uyu wa 06/12/2012 ubwo hafungurwaga kumugaragaro itorero ry’ igihugu kubanyeshuri barangihe amashuri yisumbuye.
Iri torero ririmo abanyeshuri barangije kwiga amashuri yisumbuye uyu mwaka bo mumirenge 14 igize akarere ka Ngoma.
Mu ijambo rye, Nambaje Aphrodise, yakanguriraga aba banyeshuri kurangwa n’indangagaciro z’abanyarwanda zirimo izumurimo,yababwiye ko nk’urubyiruko aribo bazahindura Ngoma,igihugu ndetse n’ Isi muri Rusange.
Yabivuze agira ati” Hari ikintu urubyiruko tugomba kwirinda,tugomba kwirinda ikintu kitwa ubunebwe no kwinenaguza imirimo.Iterambere ry’akarere kacu riri mubiganza byacu twebwe abanyengoma.”
Kuruhande rw’ abanyeshuri bari muri izi ngando nabo bavuzeko biteguye gukura byinshi muri iri torero birimo indangagaciro y’ umunyarwanda bityo ko biteguye kuzafasha akarere ka Ngoma kwesa imihigo.
Uwera witabiriye ingando yagize ati”Hari ibntu byinshi twafasha akarere kacu kahizemo mu kuyesa, tuzaharanira guca ubujiji twigisha batazi gusoma nkuko akarere kacu kabihize.Twigiramo n’ amasomo y’ ubukungu n’ ibindi byose bizadufasha.”
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Myambi Celestin waje aturutse muri ministeri y’ ubuhinzi n’ ubworozi yibukije abanyeshuri impamvu bahamagarirwa kujya mu itorero ko ari ukubigisha indangagaciro ikwiye umunyarwanda.
Yabivuze muri aya magambo”Itorero rya ishuri ryigirwamo indangagaciro nyarwanda,zirimo guhugurwa kururimi,umuco no gukunda igihugu.namwe muzaharanire gushyira mu bikorwa ibyo muzakura hano kuko ariko gaciro kanyu.”
Abanyeshuri bateraniye mu itorero bo mukarere ka Ngoma bari mu masite atatu atandukanye .Hari abari kuzikorera muri GS Kabare ,ASPEK ndetse n’abar muri ETO Kibungo.Izi ngando z’ itorero zizamara ibyumweru bitatu.