Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Burera: Abarangije ayisumbuye bari mu itorero batezwe ho guhindura u Rwanda Paradizo

$
0
0

Abarangije ayisumbuye bari mu itorero batezwe ho guhindura u Rwanda Paradizo

Guverineri w’intara y’amajyaruguru arasaba Intore z’urubyiruko rw’abarangije amashuri yisumbuye guhorana umutima w’ishyaka no gukunda igihugu cy’u Rwanda bagakomeza kugihindura mo Paradizo kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza.

Tariki ya 06/12/2012 ubwo Bosenibamwe Aimé yatangizaga itorero ry’abarangije amashuri yisumbuye bo mu karere ka Burera bateraniye i Nkumba, yabwiye abari muri iryo torero ko u Rwanda rugeze kure rwihesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga nyuma yo kuva mu bibazo bikomeye.

Yakomeje ababwira ko igihe kigera ku byumweru bitatu bazamara muri iryo torero bagomba kuzahavana umutima wo kwitangira igihugu kugira ngo gikomeze gitere imbere kuko n’abakitangiye bakakigeza aho kigeze ubu bari urubyiruko nkabo.

Guverineri Bosenibamwe yabwiye izo ntore ko ibibazo u Rwanda ruhura nabyo bagomba kwiga babizi kandi babifite mu mitima yabo kugira ngo bazabashe guhangana nabyo.

Agira ati “Ibyo muziga byose biraganisha aho ngaho…gukunda igihugu, kucyitangira, kugihindura igihugu gikomeye cyane. Aho wajya hose ukumva ufite ishema nk’uko bimeze ubungubu”.

Akomeza avuga ko ari ngombwa kubaka umuco wo gukunda igihugu mu rubyiruko rw’u Rwanda kugira ngo bazakomereze aho abayobozi b’iki gihe bazaba bageze mu guteza imbere u Rwanda.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru yongera ho ko Itorero ry’igihugu ryatangijwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Aho abanyarwanda bigiramo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Ibyo byose byigirwa mu itorero bigamije kubaka umunyarwanda mushya ukomeye ku gihugu cye, watanga n’ubuzima bwe n’amaraso ye kubera igihugu cye nk’uko Guverineri w’intara y’amajyaruguru yabisobanuriye abanyeshuri bari mu itorero i Nkumba.

Yakomeje ababwira ko bafite ubutumwa bukomeye bwo gukomeza guhindura u Rwanda mo paradizo. Abarangije amashuri yisumbuye bari muri iryo torero nabo bemeza ko biteguye gukorera u Rwanda mu buryo bushoboka.

Akarere ka Burera gafite urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ruri mu itorero rugera ku 1039. Bagabanyijwe mu ma site atatu. Barimo 464 bari i Nkumba, 322 bari muri TTC Kirambo na 253 bari muri E.S.Kirambo.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles