Abasore n’inkumi basaga 763 barangije amashuli yisumbuye bo mu karere ka Ngororero bari mu itorero ry’intore zo kurugerero, barahiriye gukwirakwiza imyumvire n’ibikorwa byiza mu baturage babana nabo nkuko bavuga ko hari abagifite imyumvire iciriritse cyangwa ikiri hasi.
Mu kuruhuka biga imikino itandukanye
Kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ukuboza nibwo mu karere ka Ngororero batangije kumugaragaro itorero ry’uyu mwaka ry’intore zo ku rugerero zigizwe n’abarangije amashuli yisumbuye. Urwo rubyiruko rwahurijwe mu ma site atatu ariyo, GS IBUKA Kabaya, ETO Gatumba na GS ADEC Ruhanga nayo yo mu murenge wa Gatumba.
Mubutumwa bahawe mu gutangiza iryo torero, ni uko bagomba gufasha abaturage gusobanukirwa neza ibyaranze amateka y’igihugu cyacu ndetse no kubafasha kwipakurura imyumvire ya cyera irimo urwango, ubugwari n’ibindi byadindiza iterambere ry’umubiri n’irya roho, nkuko umuyobozi w’akarerer wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yabidutangarije.
Bamwe bubari muri iryo torero badutangarije ko nyuma y’iminsi 6 gusa bamaze bahabwa ibiganiro bitandukanye bamaze kubona ko hari ibyo bari barabeshywe na bamwe mu bantu bakuru babanye harimo n’abarezi babo, ariko bakaba batangiye guhumuka no kubona ukuri.
Bakoresheje intoki zabo, umutwe ndetse n’ibirenge,nk’ikiminyetso cy’abasinya ku buryo butandukanye ko bagiye kwifatanya n’intwari z’igihugu mu kubaka icyateza u Rwanda n’abanyarwanda imbere. Itorero ry’igihugu ryongeye kugaruka mu Rwanda mu mwaka wa 2007, rigaruwe na Nyakubahwa Paul Kagame, nyuma y’imyaka myinshi rinizwe n’ubuyobozi butandukanye.