Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Rutsiro : Abahagarariye urubyiruko bahuguwe ku miterere n’imigendekere y’amatora mu Rwanda

$
0
0

Rutsiro  Abahagarariye urubyirukoAbahagarariye urubyiruko ku rwego rw’imirenge no ku rwego rw’akarere ka Rutsiro baratangaza ko ubumenyi bungutse ku bijyanye n’amatora ari ingirakamaro kuko ubusanzwe bitabiraga amatora ariko nta byinshi bayaziho. Ibi barabivuga nyuma yo guhugurwa na komisiyo y’igihugu y’amatora ku buryo amatora akorwamo, akamaro kayo ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu matora.

Abitabiriye ayo mahugurwa bagarutse ku mahugurwa yabaye umwaka ushize wa 2011/2012 hagamijwe kureba ibyabashije kugerwaho nyuma y’ayo mahugurwa, ingorane bahuye na zo n’ingamba zafatwa. Basobanuriwe kandi  uburyo amatora akorwamo mu kugira ngo bajye babasha kuyitabira ariko bafite ubumenyi buhagije ku bijyanye n’amatora ndetse n’akamaro kayo. Urwo rubyiruko ruhagarariye abandi rwabashije kumenya byinshi ku bijyanye n’uruhare rw’amatora mu nzira ya demokarasi ndetse n’impamvu urubyiruko rugomba kuyagiramo uruhare.

Abizera Jean Pierre ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Kigeyo akaba n’umwe mu bahuguwe.

Yagize ati : “Ntabwo nari nsobanukiwe neza uburyo amatora akorwamo, sinari nzi n’uruhare rwacu nk’urubyiruko mu matora ndetse n’akamaro ko kwihitiramo abayobozi. Tugiye kubigeza ku rundi rubyiruko kugira ngo amatora twitegura mu minsi iri imbere azabashe kugenda neza”.

Umukozi wa komisiyo y’igihugu y’amatora mu ishami rishinzwe uburere mboneragihugu, Nyirabatsinda Marie Claire, na we asanga hari umusaruro mwiza biteze kuri ubwo bumenyi bwahawe urwo rubyiruko.

Ati : “urubyiruko rugize umubare munini w’abanyarwanda, urubyiruko kandi nk’abantu bafite imbaraga, twumva kubatuma ari uburyo bwihuse, tukaba twizeye ko bazabasha kutugerera no ku bandi bayoboye”.

Komisiyo y’igihugu y’amatora yateguye ayo mahugurwa akaba yari agenewe komite zihagarariye urubyiruko mu mirenge no mu karere. Abahuguwe basabwe kugeza ubumenyi bahawe ku bandi kugira ngo urubyiruko ruzabashe kwitabira amatora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2013 hari byinshi bamaze gusobanukirwa ku bijyanye n’amatora.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles