Ibi ni ibyagarutsweho munama yabereye muri MUNINI HILL MOTEL yahuje abana bahagarariye abandi mu karere ka Rusizi, iyi nama yabaye kuri uyu wa kane tariki ya 29/11/2012 ikaba yari igamije gutegura inama y’abana kurwego rw’igihugu iteganijwe ku itariki ya kane Mutarama 2013 I Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda.
Abana bitabiriye iyi nama ni abahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere ka Rusizi, baganirijwe ku ngingo zizibandwaho bategura iyi nama banaganirizwa kandi ku kwihesha agaciro cyane cyane bashimangira ihame ry’isuku, mubwenge, kumubiri, aho baba n’ahandi hose babarizwa.
Cyriaque NGOBOKA wari waturutse kurwego rw’igihugu yabawiye ko igihugu gikora ibishoboka byose ngo kibiteho bityo abasaba kudapfusha ubusa ayo mahirwe.Naho NIYITEGEKA Yamini usanzwe akurikiranira hafi abana mukarere ka RUSIZI yadutangarije ko abana bo muri aka karere bamaze gutera intambwe ishimishije muri gahunda zose zibareba, kuruhande rw’abana bayitabiriye basabye abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge bari kumwe nabo gukora ibishoboka byose umwana ugeze igihe cyo kwiga akagana ishuri. Aya mahugurwa yateguwe kubufatanye bw’inama y’igihugu y’abana na UNICEF.