Image may be NSFW.
Clik here to view.Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 29/11/2012, akarere ka Nyamagabe kagiranye inama n’abakuriye ibigo bitandukanye byaba ibishamikiye kuri leta cyangwa abikorera, inzego z’umutekano, amabanki n’ibindi bitandukanye mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no gufata ingamba zo kunoza serivisi zitangwa.
Iyi nama ije nyuma y’uko ubushakashatsi bwagaragaje ko n’ubwo abaturage bishimira serivisi bahabwa mu nzego za leta biyongereye ariko hakiri intambwe yo guterwa naho abikorera bikaba bikiri hasi kuri 51%, hakanashyirwaho igihe cy’amezi atatu y’ubukangurambaga ku mitangire ya serivisi nziza.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert atangaza ko nyuma yo kwisuzuma basanze hari aho imitangire ya serivisi ikiri hasi, muri iyi nama bakaba bafatiyemo ingamba zizafasha mu kuzamura iyo mitangire ya serivisi kugira ngo abasaba serivisi bage bazihabwa uko bikiwiriye, nko kuba abakoresha basabwe kwicarana n’abakozi bakaganira ku buryo bagomba gukora akazi kabo, ibisabwa ngo serivisi itangwe, aho itangirwa n’igihe bimara, bityo ababagana babashe kugira ayo makuru.
Muri iyi nama kandi hanashyizweho itsinda rihuriweho n’ibyiciro byose rizajya rigenzura imitangire ya serivisi n’aho imyanzuro yafashwe igeze ishyirwa mu bikorwa, ndetse rikazajya rinajya inama aho risanze bitameze neza.
Abitabiriye iyi nama kandi bashimangiye imyanzuro yafashwe ku rwego rw’igihugu banongeraho ko usaba serivisi adakwiye kubyihererana mu gihe ayihawe nabi, hakabaho ubufatanye ku nzego zose no guhanahana amakuru kugira ngo barusheho kuzuza inshingano zabo uko bazisabwa.
Muri iki gihe cy’amezi atatu ngo n’abaturage bazegerwa babashe gusobanurirwa serivisi nziza cyangwa se mbi icyo ari icyo, bityo bage banamenya guharanira uburenganzira bwabo mu itangwa rya serivisi.