Gukomeza gushyiraho ingamba zafasha abatuye ikirwa cya Nkombo guhahirana n’abandi ni umwe mu mwanzuro wa 14 wafatiwe mu nama y’igihugu y’umushikirano ya 9 yabaye mu kwezi k’ukuboza i2011, uyu mwanzuro abatuye ikirwa cya nkombo bakaba bavuga ko washyizwe mu bikorwa kuko babonye ubwato bwabafashije kuva mu bwigunge. ariko bakaba bifuza ko bafashwa no kubona uburyo imodoka zajya zambuka zikagera muri uyu murenge wa Nkombo.
Tariki 15 na 16 ukuboza umwaka wa 2011 niho haheruka kuba inama y’igihugu y’umushyikirano akaba ari imwe mu nama ngaruka mwaka ihuza abayobozi bakuru b’igihugu kugeza kurwego rw’umudugudu, iyi nama kandi ikaba yaranakurikiranwe n’abanyarwanda beshi yaba abo mugihugu imbere ndetse n’abari hanze yacyo hifashishijwe ibitangazamakuru ,
imwe mu myanzuro yavuye muri iyi nama ikaba yarashyizwe mu bikorwa, twavuga nk’umwanzuro wa 14 wasabaga ko hakorwa uburyo abaturage ba nkombo bazajya bahahirana n’abaturanyi babo bo muyindi mirenge no mutundi turere tw’igihugu ibi bikaba byaragezweho nkuko abatuye muri icyo kirwa babitangaje kuko ubu ngo bafite ubwato bubafasha .
Usibye kuba barabonye ubwato bubafasha mu ngendo ubu ikirwa cya Nkombo kiracanye kuko bafite umuriro w’amashanyarazi, kuri bo ibi babibona nk’iterambere ry’ibanze leta y’ubumwe yabagejejeho, bakaba basaba ko bafashwa mu buryo bazajya bageza imodoka kukirwa kuko ari umwe mu mirenge yo muri iki gihugu itaragerwamo n’imodoka nkuko Theophile yabidutangarije.
Mu nama y’umushyikirano wa 9 iheruka, mumwanzuro wa 14 mu karere ka Rusizi hari hasabwe ko hatunganywa umuhanda wa Bugarama uyu nawo ukaba waramaze gutunganywa kandi wabaye nyabagendwa, Twabatangariza ko iyi nama y’u mushyikirano ku shuro ya 10 iteganyijwe kuzaba ku matariki ya 13 na 14 ukuboza 2012