Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

UBURENGERAZUBA : Inama zitandukanye zizajya zibera mu turere dutandukanye

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Rwanda : Icyicaro cy’Intara y’i Burengerazuba kiri mu karere ka Karongi

Icyicaro cy’Intara y’i Burengerazuba kiri mu karere ka Karongi

Umwe mu myanzuro y’inama y’umutekano yaguye y’Intara y’i Burengerazuba yo kuwa gatatu tariki (28/11/2012) nuko mu ntangiriro z’umwaka utaha inama zitandukanye z’Intara zizajya zibera mu turere dutakanye, aho kubera gusa mu karere ka Karongi ku cyicaro cy’Intara nk’uko byari bisanzwe.

Icyi cyemezo cyafashwe kugira ngo ababa batumiwe muri izo nama bajye babasha kubona umwanya wo kumenya ibibazo byigirwamo kuko akenshi biba bireba uturere dutandukanye, bityo no guhinduranya aho zibera bigatuma ibibazo birushaho kumvikana.

Ibi kandi bizajya binorohereza bamwe mu bitabira inama kudahora bakora ingendo ndende akenshi bakanakererwa kubera guturuka kure. Urugero nk’abaturuka mu turere twa Rusizi, Rubavu na Nyamasheke bagomba kuza i Karongi ku cyicaro cy’Intara. Kenshi iyo inama zigomba gutangira saatatu z’igitondo, usanga zikerererwa nk’isaha cyangwa irenga kubera gutegereza ababa bakiri mu nzira.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles