Nyuma y’uko abakozi b’akarere ka Gisagara bagaragarije ibimaze kugerwaho muri aya mezi atandatu ashize hatangiwe umuhigo w’umwaka 2012-2013, ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo bwongeye kubashishikariza basabwa kunoza imikorere yabo,kongera imbaraga mu bikorwa bike byagiye bigaragara ko bikiri hasi, birimo ubwisungane mu kwivuza mu mirenge imwe n’imwe, ubwitabire mu mirenge sacco. Bibukijwe kandi ko nyuma ubunararibonye bafite mu kazi bagomba kugira n’ubushake kugirango ibyo bafite mu nshingano bigerweho n’imihigo yeswe uko bikwiye.
Ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo bwasuzumye aho ibikorwa by’umuhigo w’umwaka 2012-2013 bigeze mu karere ka Gisagara, aho buvuga ko muri rusange biri ku ntera nziza, ariko hakaba hari ahagomba kongerwa imbaraga mu mihigo itandukanye ikiri hasi. Aho ni nko mu rwego rw’ubuzima aho byagaragaye ko hari imirenge igifite umubare uri hasi mu bwisungane mu kwivuza, ahandi ni aho mu bukungu hari ahagaragaye ko abaturage bataritabira kujya mu mirenge Sacco uko bikwiye. Bwana Alphonse Munyantwali umuyoboi w’intara y’amajyepfo yabasabye kunoza imikorere no kongera imbaraga, bagakora batikoresheje kugirango ibyo bashinzwe bitungane na ya mihigo igerweho.
Aka karere gaheruka kuza ku mwanya wa 8 mu mihigo y’umwaka utambutse, kavuga ko icyo kagamije ari ukuza kumwanya w’imbere kurushaho, ibi rero bikaba ngo bizagerwaho ari uko gakoze cyane kandi neza. Umuyobozi w’intara yongeye kubwira abakozi bose ko kwesa imihigo ari inshingano zabo n’ubundi, kandi bakanamenya ko kwesa imihigo bivuga kugera ku byo biyemeje 100%.
Bwana Alphonse Munyantwali yagize ati “Biri mu nshingano zanyu gukora akazi kanyu neza, ibyo mwiyemeje kandi musabwa mukabigeraho, imihigo ikeswa, kandi kwesa imihigo bivuga kugeza ku rwego rwa 100%”.
Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko nta mbogamizi, kandi ko aka karere kari gukora ibyo gashinzwe gashyizeho umwete, hakaba hizewe ko n’ibizavamo bizaba byiza. Iri suzuma riri gukorwa n’irisanzwe rikorwa hagati mu mwaka w’umuhigo, hagamijwe kureba aho ibikorwa by’umuhigo bigeze no kungurana inama ku bikeneye gukosorwa.