Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Gakenke: Inama y’umutekano yavugutiye umuti ibyaha bihungabanya umutekano

$
0
0

Rwanda : Gakenke InamaAbayobozi b’inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’akarere mu nama y’umutekano . (Photo: N. Leonard)

Inama ngarukakwezi y’umutekano y’akarere  ka Gakenke yateranye kuri uyu wa kane tariki 29/11/2012, ifata ingamba zitandukanye ku byaha byahungabanyije umutekano mu kwezi kw’ugushyingo.

Aganira n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere, Nzamwita Deogratias asobanura ko umutekano uhagaze neza muri rusange kandi n’ibyaha bikaba byaraganutse muri uku kwezi ugereranyije n’andi mezi ashize kuko byagera ku byaha 80.

Uyu muyobozi avuga ko ibyaha by’ubwicanyi bikunda kugaruka  bishingiye  ku makimbirane yo mu muryango n’ubusinzi, bafashe ingamba zo  kwigisha abaturage ku  gaciro k’ubuzima no kubakangurira gukemura ibibazo byabo bifashishijwe n ubuyobozi ndetse n’ubutabera; nk’uko Umuyobozi w’Akarere yakomeje  abitangaza.

Ku kibazo cyo kwangiza abana b’abakobwa, ngo ababyeyi bafite inshingano nkuru yo kurinda abana babo kugenda nijoro. Ikindi, ngo bagiye kwigisha urubyiruko rukora ayo mabi kugira ngo babireke kandi n’abazananirana bazajyanwa mu kigo ngoromuco (Transit Center).

Abari mu nama y’umutekano bagaragaje ko muri iyi minsi, amafaranga mpimbano agenda yiyongera  mu giturage.   Bashimangira ko hakwiye kwigisha abaturage bakamenya amafaranga mpimbano n’ibigo by’imari bikagura utwuma tugenzura inoti.

Inama y’umutekano yaganiriye ku myiteguro y’itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye  isanga igeze kure. Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge  basabwe gutangira gutegura ibikorwa by’ingenzi urwo rubyiruko ruzakora guhera mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Werurwe muri gahunda ya nyuma y’itorero yiswe “urugerero”.

Umuyobozi yabasabye kuzitabira iryo torero rizatangira tariki ya 30/11/2012 rigasozwa kuwa 22/11/2012.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles