Image may be NSFW.
Clik here to view.Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28/11/2012, itsinda riyobowe na Guverineri w’intara y’Amajyepfo MUNYENTWALI Alphonse ryari mu Karere ka Nyamagabe mu rwego rwo gusuzuma aho Akarere kageze gashyira mu bikorwa imihigo y’umwaka ya 2012-2013.
Muri icyo gikorwa cyatangiye ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe, Abakozi b’Akarere ka Nyamagabe bayobowe n’Umuyobozi wako MUGISHA Philbert bagaragaje aho Akarere kageze kesa imihigo y’uyu mwaka.
Mu byasuzumwaga harimo ibyegeranyo by’aho Akarere kageze gashyira mu bikorwa Imihigo, ndetse hakagaragazwa n’ibihamya byayo harimo amaraporo anyuranye yaba ayoherezwa mu buyobozi bw’Akarere, yaba ayoherenzwa ku zindi nzego nko ku Ntara, muri za Minisiteri n’ibindi bigo.
Nk’uko byagiye bigaragazwa n’abakozi bakurikirana imihigo umunsi ku wundi, kugeza ku itariki ya 15/11/2012, hari Imihigo yari yareshejwe, hakaba igeze hagati ndetse n’irimo gutangira kuko ibijyanye n’amasoko byo byarangiye.
Mu mihigo yarangiye twavugamo uwo kubaka ikusanyirizo ry’amata mu murenge wa Tare n’uwo gushyiraho “One Stop Center” mu karere igeze ku 100%.
Nk’uko byagaragajwe n’abari bagize itsinda risuzuma, biragaragara ko hatagize igihinduka imihigo yose Akarere ka Nyamagabe kahize imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda izagerwaho yose, ndetse akarere ka Nyamagabe kakazongera gusubira mu ruhando rw’imyanya ya mbere ku rwego rw’igihugu.
Akarere ka Nyamagabe gafite muri rusange imihigo 55 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2012-2013, imyinshi ikaba ijyanye no kuzamura ubukungu bw’abaturage.