Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

GISAGARA: BARASABWA KWITA KU MUTEKANO N’ISUKU CYANE

Akarere ka Gisagara gafite igice kini gihana imbibe n’igihugu cy’u Burundi, kakunze kugaragarwamo abahungabanya umutekano baturutse muri iki gihugu cy’abaturanyi, bazanywe no kwiba cyangwa n’ibindi bikorwa by’urugomo. Ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo ubwo bwagenzuraga aho ibikorwa by’imihigo bigeze muri aka karere, bwongeye kwibutsa abayobozi ko bagomba kwita ku mutekano cyane kandi bagakorana n’inzego zishinzwe kuwurinda, kugirango bahane amakuru ku gihe birinda ko wahungabana. Baranasabwa kandi kwita ku isuku cyane.

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Alphonse Munyantwari umuyobozi w’intara y’amajyepfo

Alphonse Munyantwari umuyobozi w’intara y’amajyepfo

N’ubwo kuri ubu akarere ka Gisagara gatangaza ko nta kibazo cy’umutekano gafite ndetse ngo kakaba kanakorana neza n’inzego zishinzwe umutekano neza, umuyobozi w’intara y’amajyepfo bwana Alphonse Munyentwali arongera kubibutsa ko kubungabunga umutekano ari igikorwa gihoraho kandi bagomba kwitaho cyane igihe cyose. Aributsa ko ari ngombwa cyane gukorana n’inzego z’umutekano, guhanahana amakuru kenshi kugirango birinde icyawungabanya cyose.

Bwana Alphonse Munyantwari aragira ati “Umutekano muri aka karere urahari yego, ariko kuwubungabunga bihoraho, mugomba kwibaza muti ese amarondo arakorwa neza? Ese amakaye agomba kwandikwamo abinjira n’abasohoka arakora akanagenzurwa? Nta kindi rero bisaba usibye kwegera inzego z’umutekano mugakorana, mukajya muhana amakuru kugirango hatagira ikibacamo kikabahungabanyiriza umutekano”.

Umuyobozi w’intara kandi yagarutse ku kibazo cy’isuku, aho yongeye kuvuga ku nkuru yatangajwe mu kinyamakuru ko muri aka karere hari abarwaye amavunja, asaba abayobozi ko bakwita kuri iki kibazo, niba ari n’abafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe bakunze kugaragarwaho umwanda mu mihanda, bakitabwaho ariko ntihagire ugaragarwaho n’umwanda cyangwa amavunja. Yavuze ko bishoboka ko mu mirenge cyangwa utugari bashobora kuba badafite uburyo bwo kuvura indwara zo mu mutwe ariko ko batagomba kunanirwa no gutoza abantu isuku, no kuba bavura indwara ziterwa n’umwanda.

Aka karere ka Gisagara ko kavuga ko kamaze igihe karahagurukiye ikibazo cy’umwanda kandi kakaba kagikomeje. Gisagara nk’akarere kagizwe n’icyaro gusa, umubare munini w’abaturage uracyatozwa isuku, kandi kemeza ko bizagerwaho uko byifuza kuko ngo aho kageze ubu atariho kahoze.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles