Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Gicumbi – Bahagurukiye kugabanya umubare munini w’abatazi gusoma no kwandika bakuze

$
0
0

Bahagurukiye kugabanya umubare munini w’abatazi gusoma no kwandika bakuze

Umusaza ari kwandika

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buratangaza ko kujijura abaturage ari ukubakingurira amarembo agana ku iterambere cyane cyane bibanda kubakuze.

Ibyo byatangajwe kuri uyu wa 28/12/2012  n’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawamariya Therese aho atangaza ko kunononsora imyigishirize igezweho  mu kwigisha Abakuze batazi gusoma, kwandika no kubara mu karere ka Gicumbi.

Kwigisha gusoma, kwandika no kubara byakorwaga mu karere ka Gicumbi, ariko ngo wasangaga buri wese yiyigishiriza mu buryo bwe, nta guhuriza hamwe, ndetse ngo no gusuzuma imitangirwe y’izo nyigisho bikagorana nk’uko Uwamahoro Julienne ushinzwe uburezi abitangaza.

Avuga ko gusuzumira hamwe imfashanyigisho bizatuma habaho imikorere inoze kandi n’isuzuma rikorwe neza “ Igikorwa cyo kwigisha gusoma, kwandika no kubara cyakorwaga ariko abantu babikoraga ku buryo butandukanye, uburyo bwo kubaza ntibuhure, amasuzumabumenyi agatandukana, bityo bigatuma hatamenyekana neza urwego abize bagezeho.

Ati “Ariko noneho ubwo bizajya bisuzumirwa hamwe bizatuma abantu biga neza, babazwe neza hose mu karere, kandi hamenyekane aho bahagaze mu kwiyungura ubumenyi ”.

Ibi asanga bizagirira akamaro aba bazaba barakurikiye amasomo yabo ndetse bigatuma akarere kagera ku iterambere kuko buri wese muri abo bazaba barangije kwijijura bazaba babasha buri wese kuba yakora uturimo twinshi kandi dutandukanye.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles