Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda : Intumwa za rubanda zirasanga urugamba rwo kuzamura imibereho rugenda neza

$
0
0

Intumwa za rubanda zirasanga urugamba rwo kuzamura imibereho rugenda neza

Intumwa za rubanda zigize ihuriro rishinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu nteko ishinga amategeko zivuga ko urugamba rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage rugenda neza.

Izi ntumwa zikaba zaratangaje ibi ku wa kabiri tariki 27/11/2012 ubwo zasozaga umwiherero w’iminsi itandatu zari zimaze mo mu karere ka Musanze, wari ugamije kubongerera ubushobozi mu gukora ubuvugizi bugamije gukemura ibibazo by’abaturage.

Niyongana Gallican perezida w’ihuriro riharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere, gukorera isesengura ku buremere bw’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage, kuboneza urubyaro, ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’ibindi.

Izi ntumwa za rubanda, zivuga ko urugamba rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage rugenda neza, gusa zikavuga ko bikenewe ko buri munyarwanda atanga ibitekerezo bigamije gufasha inteko gushyiraho amateko atuma imireho myiza irushaho kujya imbere.

Agnes Ntibanyurwa, umukozi mu ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku baturage, umuryango wafatanye n’inteko mu gutegura uyu mwiherero, avuga ko icyari intego y’uyu mwiherero kwari ukongerera ubumenyi abadepite mu kunoza gahunda zigamije iterambere.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles