Gutanga raporo zigaragaza imibare y ‘abaturage ku gihe ,kandi izo raporo zikaba zitavuguruzanya ngo ni bimwe mu bizafasha ubuyobozi bw’akarere ka rusizi kugera ku mihigo biyemeje. izi ni zimwe mu nama umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu karere ka rusizi yagiriye abakozi bashinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage hamwe n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge igize akarere ka rusizi mu nama yabahuje ku wa gatatu, tariki 28/11/2012.
iyo nama ngo yari mu rwego rwo kugira ngo aba bayobozi barebere hamwe uburyo raporo zigaragaza imibare y’abaturage batuye imirenge igize akarere ka rusizi zajya ziba zigaragaza imibare nyakuri kandi itavuguruzanya nkuko byagiye bikunda kugaragara, aho ngo wasangaga imibare itangwa n’umukozi ushinzwe irangamimerere itandukanye n,iyatanzwe n’umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage kandi bakagombye gutanga imibare ihuye nkuko Habiyaremye Emmanuel ushinzwe igenamigambi mu Karere ka Rusizi yabitangaje
Mu gushaka kumenya impamvu ituma iyi mibare y,abaturage itangwa n’aba bakozi bombi iba itandukanye ,umunyamakuru wa Kigali today yaganiriye n’umwe mu bitabiriye iyi nama avuga ko biterwa nabaturage biyongera cyane cyane abimukira gusa ubu noneho ngo ibyo bigiye muri iyi nama bizabafasha kudahuzagurika mu gutanga imibare idahuye n’ukuvuga ivuguruzanya ari nabyo ngo biri muri bimwe bigira uruhare mu kutesa imwe mu mihigo akarere kaba kariyemeje .
nyuma y’iyi nama aba bakozi bagize ingamba bafata zizabafasha kuzajya batanga raporo z,imibare yabaturage ihuye. Nizeyumukiza eline umukozi ushinzwe imibereho myiza yabaturage mu murenge wa nyakarenzo tangaza ko zimwe muri izongamba harimo kujya bahora basubira muri raporo mbere y’uko itangwa . Akarere ka Rusizi kagizwe n’Imirenge 18 ituwe n’abaturage basaga ibihumbi 300. Guhuriza hamwe aba bashinzwe irangamimerere n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage ngo bizatuma imibare nyakuri y’abaturage imenyekana, dore ko ari imwe mu mbogamizi aka Karere kahuraga nazo.