Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda : Inama nyafurika y’abashinga amatekeko mu Rwanda

$
0
0

Inama nyafurika y’abashinga amatekeko mu Rwanda

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko muri Afrika. Mu rwego rwo gusobanura iby’iyo nama, kuri uyu wa kane hateguwe ikiganiro n’abanyamakuru ariko icyagaragaye ni uko ibibazo byose byagiye byibanga ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC.

Inteko ishinga amategeko iratangaza ko izabona umwanya wo kugaragariza abagize inteko z’ibihugu bya Afurika uko ukuri ku kibazo cya Congo kumeze.

Senateri Makuza, yavuze ko icyo bazakora nk’abagize inteko y’u Rwanda ari ukwereka bagenzi babo bazava mu bindi bihugu ko ibivugwa ku Rwanda ari ibinyoma, babereke uko ikibazo cya Congo ari icyabo banakwiye kukikemurira.

Iyo nama rusange ya 35 y’iryo huriro izatangira kuwa 26 kugeza kuwa 30 ugushyingo 2012, ikazitabirwa n’ibihugu 41. Icyo gihe kandi hazaba inama ya 61 ya Komite nyobozi y’iryo huriro.

Vice Prezida wa Sena, Bernard Makuza, wayoboye ikiganiro n’abanyamakuru, yatangaje ko mu byo u Rwanda ruzungukira muri iyi nama harimo no kwereka intumwa z’inteko z’ibihugu bya Afrika ukuri ku bibazo bya RDC u Rwanda rushinjwa kugiramo uruhare.

Ubusanzwe iyi nama karundura igomba kwiga ku ngingo ebyiri: gushimangira imiyoborere myiza ishingiye kuri demokrasi mu bihugu bya Afurika nk’inkingi y’ubusugire bwa politiki, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Indi ngingo ni uruhare rw’inteko zishinga amategeko muri gahunda zo kurwanya ubukene.

Senateri Bernard Makuza, yabwiye abanyamakuru ko utategura inama iri ku rwego nk’uru ngo ubure gukomoza ku kibazo nka kiriya, werekana ukuri kwacyo cyane cyane ku batagisobanukiwe neza. U Rwanda rero ngo rwiteguye kwereka abo bashyitsi ukuri ku bibazo bya Congo, nubwo bikunze kuvugwa ariko ntibyumvikane uko bikwiye.

Iyi nama irategurwa mu gihe icyegeranyo cy’impuguke za ONU cyasohotse noneho mu buryo bwuzuye, kikaba cyongeye gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23. Uyu urasa n’aho ari umwanya mwiza u Rwanda rubonye, wo gusobanura iki kibazo imbere y’abagize inteko zo mu bihugu bya Afrika.

Ibi bihugu binyuze mu muryango wa Afrika yunze ubumwe, biherutse gushyigikira u Rwanda ubwo rwatorerwaga kujya mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles