Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Gisagara: Umutekano, isuku no kurwanya ibiyobyabwange bigiye kwitabwaho

$
0
0

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara butangaza ko hagiye gufatwa ibyemezo bikomeye ku rubyiruko rwirirwa rwicaye akenshi  rugatiza umurundi ibikorwa bihungabanya umutekano.

Gisagara Umutekano, isuku no kurwanyaMu nama y’umutekano idasanzwe yabaye tariki 21/11/2012, hagarutswe ku bibazo bitandukanye birimo ibirebana n’umutekano,  uruhare  rw’abakozi b’akarere mu kwesa imihigo, isuku, gahunda yo guhuza ubutaka, gahunda yo kurwanya isuri na  gahunda y’ijisho ry’umuturanye ifasha kurwanya ibiyobyabwenge.

Ku kibazo cy’isuku, hagaragajwe ko hakiri ibimenyetso by’uko isuku itari yitabirwa ku rwego rushimishije, aha ubuyobozi bw’akarere bwasabye ko abayobozi ku rwego rw’akagali bakwegeranya amakuru, hakazafatwa n’ingamba zihamye ku bakigaragaraho isuku nke mu gihe cyitarenze icyumweru kimwe.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara , Karekezi Leandre, yagarutse cyane kuri iki kibazo cy’isuku, avuga ko abayobozi bagomba kugiha agaciro, ahakigaragara abantu basa nabi n’abarwaye amavunja bakitabwaho uko bikwiye.

Muri iyi nama kandi, byagaragaye ko hakiri urubyiruko ku du centres hirya no hino rwirirwa rwicaye, aho bamwe bavuga ko bategereje amagare basunikira abagenzi, ngo kuri iki kibazo ubuyobozi bw’akarere bufatanyije na Police bugiye gushishikariza urwo rubyiruko kwitabira gahunda y’umulimo.

Gisagara Umutekano, isuku no kurwanya2Umuyobozi w’akarere, nacyo yakigarutseho, avuga ko uru rubyiruko koko ruhari ariko ko rugomba gutozwa umurimo, ibyo bikaba bigiye gukorwa bishyizwemo imbaraga nk’uko abivuga, kandi akanongeraho ko bifite ibigo mfasha myumvire bizajya bita kuri abo banywa ibiyobyabwenge bakananirana, bityo bagatozwa uburere bwiza bakagarurwa mu murongo.

Muri iyi nama kandi, abayobozi b’imirenge, abayobozi ba Centres de santé, abacuruzi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, basabwe kugira ibyuma bizimya umuliro cyane ko inzu imwe yo mu murenge wa Gikonko iherutse gufatwa n’inkongi y’umururi igashya igakongoka.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles