Mu nama y’umutekanao yaguye y’Akarere ka Gicumbi yabaye tariki 22/11/2012, abari bayitabiriye barebeye hamwe uko umutekano uhagaze muri ako karere no gufatira hamwe ingamba zo gukomeza kuwubungabunga aho hagaragaye ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ari cyo cyakozwe inshuro nyinsi mu mezi atatu ashize.
Nk’uko byatangajwe n’uwari uhagarariye Polisi muri ako Karere ka Gicumbi AIP Habimana Ildephonse avuga ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ari cyo cyakozwe inshuro nyinsi mu mezi atatu ashize.
Ibi basanze bigaragara ko abakora ibyo byaha baba banyoye ibiyobyabwenge bityo bafata ingamba zo kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no kurushaho kugenzura utubari dufungura mu masaha y’akazi.
Ibi kandi bazabifashwamo n’abaturage bahana amakuru y’aho ibyo biyobyabwenge biri ndetse binabafasha kumenya uburyo byinjira muri ako Karere dore ko Kanyanga yinjira muri ako Karere ka Gicumbi iturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Igisubizo kuri iki kibazo basanze izo ngamba zo guca ibiyobyabwenge n’ubusinzi bizatuma urugomo rugabanuka ndetse rukaranduka burundu.