Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda: NCC ikomeje gushaka uburyo hakurwaho imbogamizi zigumisha abana mu bigo by’imfubyi

$
0
0
NCC ikomeje gushaka uburyo hakurwaho imbogamizi

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu na HHC mu kwiga ikibazo cy’abana baba mu kigo cya Nyundo

Ubuyobozi bwa komisiyo y’igihugu ishinzwe abana (NCC) hamwe n’umuryango utegamiye kuri Leta Hope and Home for Children (HCC) bagaragaje ko abana baba mu bigo byimfubyi bafite ibibazo byinshi kurusha ababa mu miryango.

Ikigo cy’imfubyi cya Nyundo nicyo kigo gifite abana benshi mu bigo 34 biri mu Rwanda. Umuyobozi w’umuryango wa HCC, Nyinawagaga Claudine, avuga ko gahunda yo gushakira abana imiryango bazashyirwamo igeze kure nubwo hari imbogamizi bahura nazo zirimo kuba hari abatumva neza iyo gahunda.

Izindi mbogamizi zihari ni ukudatanga amakuru ahagije ku bana n’imiryango bavukamo bigatuma imiryango abana bagomba gushyirwamo ibura. Hari n’ikibazo cy’abana bashyirwa mu bigo habaye kubeshya ko abana badafite imiryango kandi ihari kuburyo kubabonera imiryango bizagorana.

Abana bafite imiryango bagomba kuyisubizwamo kugira ngo bahabwe uburere bwiza kuruta ubwo bahererwa mu bigo; kuko hari uburere umwana ahabwa burimo urukundo n’imibanire birenze kwiga no kubona ibyo kurya nkuko bigenda mu bigo by’imfubyi.

Ubuyobozi bwa NCC buvuga ko gahunda yo gusubiza abana mu miryango izakoranwa ubushishozi, mu karere ka Rubavu bigeze aho komisiyo ishinzwe abana iganira n’abayobozi b’inzego zibanze kugira ngo borohereze itangwa ry’amakuru no kuzakurikirana neza uko abana bazashyirwa mu miryango n’imibereho yabo.

NCC ikomeje gushaka uburyo hakurwaho imbogamizi2

Abayobozi b’inzego zibanze bahura n’ubuyobozi bwa NCC mu kureba uko gahunda yashyirwa mu bikorwa


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles