Abayobozi batandukanye bo mu karere ka Gisagara barongera kwibutswa ko bafite uruhare runini mu ishyirwamubikorwa ry’umuhigo, ariyo mpamvu basabwa kongera imbaraga kugirango ibyiyemejwe bigerweho mu gihe gikwiye.
Abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere ka Gisagara
Imihigo ntiyakorwa abaturage batayigizemo aruhare ariko nanone abaturage bakenera umurongo ngenderwaho mu bigomba gukorwa, kandi iyo bahawe umurongo mubi bakora nabi. Ibi ni ibigenda bigarukwaho muri gahunda zo gusuzuma aho ibikorwa by’umuhigo bigeze no kureba ahakenewe kongerwa imbaraga kugirango uzahigurwe ijana ku ijana.
Umuyobozi w’aka karere Leandre KAREKEZI arasaba abayobozi mu nzego zose ko buri wese muri bo yatekereza ku ruhare rwe mu mihigo ndetse akareba n’imbaraga akeneye gukoresha urwego ziriho maze agashyira mu bikorwa inshingano ze uko bikwiye imihigo nayo igahigurwa. Akomeza avuga ko buri wese yitaye ku nshingano ze, abaturage nabo bagakurikiza amabwiriza n’inama bagirwa umuhigo wagenda uko byifuzwa.
Ahakiri imbogamizi nko mu rubyiruko runywa ibiyobyabwenge, inzego za polisi zirasaba ko abayobozi mu nzego zo hasi bajya bitabira kubiyimenyesha igihe habonetse aho bikoreshwa cyangwa bicuruzwa.
Ku bijyanye n’ubukungu, abajyanama mu buhinzi na ba agronome barasabwa kuba hafi y’abaturage, nk’uko muri aka karere ubuhinzi ariwo murimo utunze abatuye aka karere bakita kuri gahunda zo kurwanya isuri dore ko bakunze kwangirizwa n’ibiza igihe imvura yaguye ari nyinshi cyane. Barasabwa kubibutsa guhingira igihe kandi ntibahinge mu kajagari hagahingwa igihingwa cyemejwe.
Kimwe no muzindi nzego zose barasabwa gukora cyane kugirango imibare yoyongere cyane nko mu bwisungane mu kwivuza, bityo bagende barenza ibipimo bagize mu mwaka utambutse ari nabyo bizabahesha kubona umwanya w’imbere.