Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ akarere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo JADF, kuri uyu wa mbere tariki 19/11/2012 bwaje kwigira kuri JAF ya Musanze, kuko babona ko hari ibyo yamaze kugeraho byababera isomo.
Niyitegeka Fabien, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe ubukungu, yavuze ko JADF Musanze ifite abanyamuryango bagera ku 150, ibi bikagaragaza ko bagira uruhare runini mu iterambere ry’akarere.
Avuga kandi ko hari ibikorwa byinshi byagezweho na JADF Musanze, nko kuba hari komite ya JADF ku rwego rw’imirenge kandi zikora neza, ikintu kitarabasha kugerwaho mu karere ka Nyaruguru.
Pasiteri Rutikanga Gabriel, perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Musanze, avuga ko byagaragaye ko JADF y’akarere ka Musanze iri imbere y’izindi, bityo bakaba batanga ubufasha kugirango n’ahandi babashe kwiteza imbere.
Yagize ati: “Mu karere ka Musanze JADF z’imirenge zose zirakora kandi zigakora neza. Tunafite uburyo duhuza imikoranire ya za JADF na za komite nyobozi z’akarere”.
Zimwe mu nama zagiriwe itsinda ryaturutse mu karere ka Nyaruguru ni ugutanga ibisobanuro by’icyo JADF aricyo, bakagaragaza ko ari urubuga rutuma abafatanyabikorwa mu iterambere bashobora guhura bakungurana ibitekerezo kugirango babashe kugeza iterambere ku baturage ku buryo bwihuse.
Aha rero ngo hahuriramo inzego za leta, ubuyobozi bwite bwa leta, societe civile, n’abikorera, ibi bikaba ari umwihariko w’u Rwanda, kuko nta handi hajya haboneka urwego ruhuza izi nzego uko ari eshatu.