Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | GISAGARA: SAVE HABONETSE IMIBIRI 5 Y’ INZIRAKARENGANE ZAHICIWE MURI JENOSIDE YA 1994

$
0
0

Nyuma y’iminsi myinshi hashakishwa imibiri itanu y’abanyeshuli n’umuwalimu wabo bakomokaga Ibyumba, biciwe mu kigo cy’amashuli cya TTC Save muri Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, ikigo  giherereye mu murenge wa Save akarere ka Gisagara, mu cyumweru gishize babonetse mu butaka bwubatswemo na Kaminuza Gatorika y’u Rwanda iherereye muri uyu murenge, ikaba yarahubatse itazi ko bahari ndetse ku bw’amahirwe iyi mibiri inaboneka ahantu hatubatswe.

 

SAVE HABONETSE IMIBIRI 5 Y’ INZIRAKARENGANE

Ubutaka bwa kaminuza ya Save bwabonetsemo imibiri y’abantu bishwe muri mata1994

Aba banyeshuli b’abahungu bagera kuri bane n’umwalimu wabo, ngo bazanywe muri iri shuli riherereye muri Save ahajya kwegera umwaka wa 1994, baturutse ibyumba ubwo muri ibi bice hari hamaze kugaragara umutekano muke ku baturage, bagirango aba banyeshuli babashe kurangiza amasomo yabo bari bageze mu mwaka wa nyuma. Mu 1994 Jenoside itangiye bishwe na bagenzi babo babajugunya mu bisambu byegereye iri shuli. Mu mwaka ushize rero ubwo hatangiraga kuburanishwa bamwe mu bakoreye ubwicanyi muri aka gace nibwo hanavuzwe iyicwa ry’aba banyeshuli ariko mu bihe byashize baba aribwo bavuga ko baherereye muri ibyo bice bakuwemo, batangira no gushakishwa.

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza babonetsemo bumaze kumenya ko bari mu butaka bwabo, bafashije umurenge ku bashakisha,ngo biranabavuna kuko ari hanini kandi batari bazi aho baherereye ariko nyuma bazakubabona, babasanga ahantu hari ikibuga kitubatsemo kuri ubu gikoreshwa nka parikingi y’imodoka z’iyi kaminuza.

Jean Claude Kabalisa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save, avuga ko nyuma yo kumenya amakuru y’aba bantu, batangiye gushakishwa, bacukura ahantu henshi kuko batari bazi icyerekezo barimo nyuma baraboneka kandi basanga batarubatswe hajuru. Akomeza avuga ko kandi biteguye no kuzifatanya n’imiryango y’aba bantu mu gikorwa cyo kubashyingura mu cyubahiro mu kwezi kwa kane.

Iyi mibiri y’aba banyeshuli n’umwalimu wabo wari warazanye nabo abaherekeje, aho ibonekeye imiryango yabo yarabimenyeshejwe, hemezwa ko bazajya gushyingurwa ibyumba mu rwibutso rw’ishuli bigagamo nk’uko iyi miryango yabisabye.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles