Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | GISAGARA: SAVE ABATURAGE BAKENEYE GUSOBANURIRWA GAHUNDA Y’IMIKORERE YA VUP

$
0
0

Abaturage bo mu muerenge wa Save akarere ka Gisagara barasaba gusobanurirwa neza n’ibijyanye na gahunda ya VUP, kuko ngo kugera ubu bataramenya neza uburyo abantu bayishyirwamo, aho usanga mu bagomba guhabwa akazi harashyizwemo abantu bashaje cyane batakibashije gukora, hakaba n’abatayibonamo kandi bumva bari bakwiye kuyibamo. Ubuyobozi bwo buvuga ko ikibazo cyo guha imyanya abantu bakuze badashoboye giterwa n’uko aba bantu batoranywa na mudasobwa ariko nyuma ibi byose bigakosorwa n’abakozi babishinzwe.

 

SAVE ABATURAGE BAKENEYE GUSOBANURIRWA

Site y’ibibanza bigomba gucibwamo imihanda n’abari muri VUP muri Save

Muri uyu murenge wa Save uherereye mu karere ka Gisagara, abaturage bari mu byiciro byo hasi muri gahunda y’ubudehe, baravuga ko badasobanukiwe n’imikorere ya VUP, kuko ngo hari abatibona ku rutonde kandi bumva bagakwiriye kubaho, bakabasha gukora iyo mirimo ibahesha amafaranga, kandi kuri rwa rutonde hakagaragara abantu bashaje bavutse mu myaka ya za 1930, batakibashije gukora bityo ababashije ntibahabwe umwanya.

Pascal NDIKUMANA umwe mu baturage bo mu murenge wa Save avuga ko atazi uburyo iyi gahunda ikorwa kuko ngo hari abo abona bagakwiye gufashwa badafashwa ndetse nawe ubwe akaba yumva yagakwiriye kuba ari kurutonde ngo kuko abona atishoboye ariko akaba ataruriho.

Kuri iki kibazo ariko ubuyobozi bukorana n’iyi gahunda ya VUP buvuga ko abaturage batagakwiye kwibaza ibibazo byo kutibona ku rutonde, kuko ngo abaruriho ari abanatoranyijwe mu nteko z’abaturage bagashyirwa mu nzego z’abatishoboye bityo bakaza ari nabo bahabwa imyanya muri VUP kuko gahunda yayo ari ukuzamura abaturage batishoboye. Ikindi ngo nyuma y’uko urutonde rusohowe na mudasobwa, hakurikiraho kugenda hakosorwa amakosa yaba yararusohotseho ari nabwo bakemura ibibazo by’abahabwa imirimo batabashije.

Pelusi NIYONSABA ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri Save akaba anakurikirana ibikorwa bya VUP yagize ati:

“Iyi gahunda igamije kuzamura abatishoboye, ntabwo ikorwa uko ibonye kuko aba baturage bagaragara ku rutonde ni ababa baratowe n’inteko z’abaturage bagashyirwa mu byiciro by’ubukene, nyuma yo kubandika rero muri mudasobwa ntitujonjora ngo uyu yakora uyu ntiyakora, ahubwo nyuma yo gusohora urutonde muri mudasobwa tugenda dusubira mu ngo tukareba udashoboye, yaba afite umuntu murugo ushobora kumusimbura akamukorera, ahandi naho yaba nawe tukagenda twongeramo abandi mu byiciro bikurikiraho”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Save buvuga ko kwigisha no gusobanura ibijyanye n’iyi gahunda bizakomeza gukorwa kuko bigaragara ko no kuba bakiri mu ntangiriro zayo biri mubituma itarasobanuka neza kuri bose.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles