Guverineri Bosenibamwe Aime (Hagati), Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke (Iburyo) n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara (ibumoso).
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yakanguriye abayobozi b’uturere tw’ Intara y’Amajyaruguru gukorana neza n’itangazamakuru ari irya Leta n’iry’igenga kugira ngo bamenyekanishe ibikorwa bakora.
Ibi yabitangarije mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa 06/11/2012 mu nama mpuzabikorwa ihuza Guverineri na komite nyobozi z’uturere na biro z’inama njyanama z’uturere tugize Intara y’Amajyaruguru.
Guverineri Bosenibamwe yibukije abo bayobozi ko itangazamakuru ari umuyoboro wihuse wo kugeza ubutumwa ku baturage bubakangurira gahunda zitandukanye z’igihugu zigamije kubateza imbere.
Yakomeje abasaba ko kudahunga itangazamakuru, batanga ibiganiro (interviews) ku banyamakuru ku buryo bworoshye kuko ntacyo byaba bimaze bakoze ibikorwa byiza ariko bigahera mu kabati.
Yagize ati: “Tugomba kumva ko itumanaho ari ikintu k’ingirakamaro kugira ngo ibikorwa byagezweho bimenyekane, bigomba gucishwa mu binyamakuru bya Leta n’ibyigenga.”
Umuyobozi w’Intara asanga ari ngomba ko bateganya ingengo y’imari (budget) igenewe itangazamakuru, bikazakorwa mu ivugurwa ry’iyi ngengo y’imari cyangwa mu mwaka utaha kandi bagakorana n’ibitangazamakuru bifatika.
Abayobozi b’uturere bagaragaraje ko bimwe mu bitangazamakuru byigenga byitwaza za sous covert z’inzego nkuru z’ubuyobozi bagacisha inkuru z’uturere mu bitangazamakuru byabo nyuma barangiza bakabaca amafaranga y’umurengera.
Muri iyo nama, Guverineri yagarutse kandi ku manza ziregwamo uturere, twatsindwa tugacibwa amafaranga menshi. Aha, yatanze urugero rw’urubanza ruregwamo Akarere ka Burera gashobora kuzatanga nikaramuka gatsinzwe miliyoni zisaga 30.
Asobanura ko abayobozi bagomba gushyira imbere kumvikana n’abarega uturere bayobora mbere y’uko bagana inkiko kuko byabarinda gutanga amafaranga menshi mu gihe batsinzwe imanza.
Ikindi, yasabye abayobozi b’uturere kongera imbaraga mu gushakira utugari ibiro dukoreramo, bakaba bafite inshingano zo gukangurira abaturage bakabigiramo uruhare. Mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwa utugari turenga 130 tugikorera aho dukorera, Akarere ka Gicumbi kakaza ku isonga.