Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Gakenke: Abaturage bageze kure biyubakira ibiro by’akagali ka Rusagara

$
0
0
Abaturage bageze kure biyubakira ibiro

Ibiro by’Akagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke byubakwa n’abaturage.

Akagali ka Rusagara ni kamwe mu tugali two mu Karere ka Gakenke katagiraga ibiro gakoreramo. Abaturage b’ako kagali kabarizwa mu Mujyi wa Gakenke bashyize imbaraga hamwe  batangira kwiyubakira biro y’akagali.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Gasasa Evergiste asobanura ko ku bufatanye n’abaturage bamaze gukoresha amafaranga agera kuri miliyoni 2.5 yatanzwe n’abaturage.  Ayo mafaranga yaguzwe amabuye, amatafari kandi anishyurwa abakozi bakora kuri iyo nyubako.

Iyo nyubako igaragara ko nini yubanzwe mu matafari n’icyondo, igeze ku bwuzure. Ikigaragara, hasigaye amabati yo gusakara. Biteganyijwe ko ayo mabati azatangwa n’akarere mu minsi iri imbere.

Mu nama yateranye tariki 06/11/2012, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé yasabye abayobozi b’uturere kongera ingufu mu gushakira utugari ibiro byo gukoreramo bitarenze umwaka wa 2013.

Yibukije abo bayobozi ko bagomba gukomeza ubuyobozi bw’ utugari n’imidugudu babufasha kubona ibikoresho by’ibanze birimo impapuro n’amakaramu kuko iyo babibuze bituma basaba umuti w’ikaramu (ruswa).

Muri uyu mwaka wa 2012-2013, biteganyijwe ko biro z’utugari 15 two mu Karere ka Gakenke zizubakwa.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles